Print

Mourinho yandagaje abakinnyi be bananiwe gutsinda Wolves

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2018 Yasuwe: 1591

Jose Mourinho utishimiye inota rimwe yakuye kuri Wolves kandi yari mu rugo Old Trafford yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be batamuhaye ibyo bafite kuko bitanze 30 ku ijana kandi umukinnyi aba agomba kwitanga 100.

Mourinho yavuze ko abakinnyi be bitanze 30 ku ijana imbere ya Wolves

Yagize ati “Wolves yaje gukina izi ko inota rimwe ari ubuzima bwayo mu gihe twe twarimo twinezeza.Biragoye gutsinda umukino utawurimo.Ibyo ni ibintu buri mukinnyi yiga muri academy.Nubwo waba uri gukina n’ikipe iri ku rwego rwo hasi kwitanga 30 ku ijana ntibihagije.Ntabwo twari dutyaye mu kibuga,ntitwigeze dukora uburyo bwinshi bw’ibitego.Abakinnyi banjye mu mutwe bari hasi.”

Mourinho yavuze ko abakinnyi be bari babizi neza ko Wolves ikinira hagati cyane,bananirwa gucisha imipira ku mpande byabaviriyemo kwishyurwa igitego na Joao Moutinho nubwo Manchester United yari yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cya Fred.