Ubwato buzanye ibikoresho byo gushyingura bwageze ku kirwa cya Ukara aho abahitanywe n’iyo mpanuka baza gushyingurirwa hamwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ku rundi ruhande, inshuti n’imiryango y’abahitanywe n’iyo mpanuka bageze Ukara inyuma y’uko bari barabuze uko bahagera kuva ejo ubwo bari bari ku cyambu cya Bugorora mu kirwa cya Ukerewe.
Bamwe baje bava i Mwanza kureba ko bamenya ababo bitabye Imana.
Abasirikare batangiye gucukura imva ziza gushyingurwamo abahitanywe n’impanuka y’ubwato bwa MV Nyerere hafi y’aho ubwo bwato bwarohamye aho baza gushyingurwa bose kuri iki cyumweru.
Byamaze kumenyekana ko umusare w’ubwo bwato bwa MV Nyerere bwakoze impanuka kuwa Kane bugahitana abantu benshi atari aburimo mu gihe bwakoraga impanuka.
Igihe yagezaga ijambo rye ku banyagihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, perezida John Pombe Magufuli yavuze ko afite amakuru y’uko uwo musare yari yasigiye ubwato undi muntu.
Kuri televiziyo y’igihugu, perezida Magufuli yavuze ko uwo musare yamaze gutabwa muri yombi na polisi y’iki gihugu.
Perezida Magufuli kandi yasabye ko abakora kuri ubwo bwato bose batabwa muri yombi kugira ngo bafashe mu iperereza.