Print

Leta y’ u Rwanda yabujije abantu kurya amafi menshi yipfushije mu mugezi wa Mukungwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 September 2018 Yasuwe: 3174

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine yatangaje ko kuri uyu wa 22 Nzeli 2018, hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bigaragara ko nta yandi mafi yapfuye ari kugaragara muri uyu mugezi.

Dr Mukeshimana yavuze kandi ko hanakozwe igenzura mu yindi migezi ifite aho ihurira na Mukungwa, nk’Akagera an Nyabarongo naho basanga nta mafi yapfuye ahagaragara.

Mu gihe hagikurikiranwa icyaba cyateye iki kibazo, Minisitiri Mukeshimana ashingingiye ku itegeko No 58/2008 ryo kuwa 10 Nzeli 2008; rigena imutunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’ uburobyi mu Rwanda ingingo yaryo ya 11, yasabye abaturage kwirinda ibi bikurikira.

Abakora uburobyi basabwe kutaroba amafi bakoresheje ibintu byose bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica.

Minisitiri Mukeshimana yanibukije abantu kwirinda kujugunya Imyanda inyuranye mu nzuzi, anasaba ko ntawe ukwiye kurya amafi yipfushije.

Comments

KARANGWA Charles 26 September 2018

abo bashinwa ngo bahise birukanka cyane n’imodoka yabo bagana i kigali,imodoka barayerekanye. Ahubwo nimutubwire niba Police yarabafashe,ibabaze impamvu batwicira ibinyabuzima cg impamvu baturogera ibiremwa, erega maye bana byishyure kandi banabihanirwe. Simpamya ko iwabo bakwangiza ibiremwa bene kariya kageni,ni agasuzuguro rwose !! Birababaje pe !! Ahubwo mukurikirane mutubwire niba Police yarabafashe,kuko baratwangirije pe !

KARANGWA Charles 26 September 2018

Banyamakuru b’Umuryango, mukosore iyi nyito mwakoresheshe,ntabwo amafi yipfushije ahubwo yarishwe nkuko kuri face book babyerekanye!!

KARANGWA Charles 26 September 2018

abo bashinwa ngo bahise birukanka cyane n’imodoka yabo bagana i kigali,imodoka barayerekanye. Ahubwo nimutubwire niba Police yarabafashe,ibabaze impamvu batwicira ibinyabuzima cg impamvu baturogera ibiremwa, erega maye bana byishyure kandi banabihanirwe. Simpamya ko iwabo bakwangiza ibiremwa bene kariya kageni,ni agasuzuguro rwose !! Birababaje pe !! Ahubwo mukurikirane mutubwire niba Police yarabafashe,kuko baratwangirije pe !

KARANGWA Charles 26 September 2018

Bivuzengo abo bashinwa bashobore kuba barakoreshaga Electricité kuko amwe menshi ngo yazamukaga yapfuye akareremba hejuru, nayitwa ko akiri mazima akaba ananiwe cyane kuburyo washoboraga kuyikura mu mazi n’intoki.Abaturage babonye bidasanzwe bahita batelef Police

KARANGWA Charles 26 September 2018

Ariko kuki muhisha Abanyarwanda ibyavuzwe by’ukuri,kuri fbc bagaragaje abishe ayo mafi,ko ari abashinwa bari mu Modoka ya grd Rava ,bayica bakoresheje umutego bigaragara ko wari ucometseho akantu kameze nka batterie bashyirag