Print

Imibonano mpuzabitsina ni impano y’Imana-Papa Francis

Yanditwe na: Muhire Jason 23 September 2018 Yasuwe: 2184

Mu kubisobanura, Papa yavuze ko imibonano mpuzabitsina uretse kuba ishyigikiye urukundo, ahubwo ari n’uburyo Imana yakoresheje ngo itange ubuzima.

Yagize ati "Ifite intego ebyiri: Gukundana no gutanga ubuzima. Ni urukundo ruhebuje (...). Urukundo hagati y’umugabo n’umugore iyo rukomeye, rutanga ubuzima"

Papa Francis kandi yanenze cyane ubucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina burimo amafaranga menshi, nko muri filime z’urukozasoni (pornographie).


Comments

kkk 24 September 2018

Icyaha ni gatozi , uwabikoze azabibazwe mu izinarye kuko kiriziya ntawo yatumye cyangwa imushishikarize gukora ayo mabi y’ ubusambanyi.Kandi ngira ngo kuba padri ntawo babihatira , uwu bishaka niwe ubyisabira akanemera mundahiro :
Ubumanzi
kubaha
ubukene no gukunda abacyene.
n’ibindi......
Ntabwo umuntu yakora ikosa ngo ryitirirwe societe. Gusa ababikoze bagomba guhanwa kuko bababatandukiriye indahiro zabo n’ishingano zabo kandi ibyo kiriziya irabikora(irabahana). Kiriziya yigisha urukundo , gukunda umurimo ukanga ubunebwe uhinga worora cyangwa ucuruza, gutyaza ubwenge wiga kugira ngo ubushe kubyaza isi ibyagirira akamaro ikiremwa muntu harimo kugira ubuzima bwiza urya neza kandi wivuza igihe urwaye , kubyara abo ushoboye kurera ukoresha uburyo kamere, Kwirinda icyadutandukanya n’IMANA dusenga kandi twirinda imihango ya gipagani(guterekere; kuroga; kuraguza; kugira nabi ;etc.

Udakoze ibyo ari muri kiriziya gatorika arabyibarizwa kuko ntago aba yarabyigishijwe cyangwa ngo abishishikarizwe kubundi buryo.

Erega kujya kuba padri ni icyemezo cy’ubutwari kuko abajyamo baba bafite ubwenge bubemerera kuba baba uwo bashaka kuba we. Mu zakore reserach murebe aba docteur mu buganga dufite mu rwanda 80% baba barize muri petit seminaire . Ntago aba padri wabagereranya na babandi babyuka mugitondo bashinga amadini no kwandika bibagora.


Seyoboka 24 September 2018

Nibyo,ndetse imana isaba abashakanye "kubikora" kandi ntibacane inyuma (Imigani 5:15-20).Muli 1 Abakorinto 7:5,imana ibwira abashakanye Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri benshi bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Birababaje kubona Gatorika iririmba ngo "Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika",nyamara abapadiri ibihumbi n’ibihumbi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.It is a shame.Kuki Amadini yose yiyemera,nyamara agakora ibyo imana itubuza?Reba Pastors bamaze amafaranga y’abantu,mu gihe Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8). binyuze mu mategeko ngo "Ntimukimane".Ariko ndasaba uyu Paapa kudakomeza kubuza abapadiri kurongora.