Print

Gitifu w’ Akarere ka Rubavu yanditse asaba gusezera imirimo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 September 2018 Yasuwe: 1132

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018 nibwo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert yemeje aya makuru avuga ko Nsabimana gitifu Nsabimana yavuze ko asezeye kugira ngo age kwiga.

Ubwegure bw’uyu muyobozi bubaye nyuma y’imikoranire itari myiza no kutumvikana bivugwa mu bayobozi b’aka karere nawe arimo.

Biravugwa ko kwegura kwa Nsabimana gufitanye isano n’iyo mikoranire mibi ivugwa muri bamwe mu bayobozi n’abakozi b’Akarere.