Print

Martin Promoter yakoze indirimbo ’This Is Rwanda’ yumvikanamo ibidasanzwe bibera mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Ubwanditsi 1 24 September 2018 Yasuwe: 657

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo nka “Takramo”, “Tambaza”, “Amanegeka” , "Abarezi" ziyongera kuri iyi ndirimbo nshya yise “This is Rwanda”.

Yabwiye UMURYANGO ko iyi ndirimbo nshya ‘This is Rwanda’ yayanditse agendeye kubibera mu Rwanda. Yavuze ko yibanze cyane kuri sosiyete Nyarwanda, aho usanga abakobwa bihundura uruhu n’uburyo u Rwanda rufite abakobwa beza.

Yagize ati “Navuze kuri mukorogo yafashe indi ntera mu Rwanda haba ku bakobwa n’abahungu..N’uburyo abakobwa bo mu Rwanda ubu bisanzuye ntawe ukigira Boyfriend gusa... kuko ubu aba afite na Besto... Kandi Besto ari nawe yisanzuraho cyane kurusha boyfriend we... Aho ashobora no kumukorera ibyo atakorera boyfriend we..”.

Martin Promoter washyize hanze indirimbo yise ’This is Rwanda’

REBA HASI WUMVE INDIRIMBO YA MARTIN PROMOTER IVUGA KU BINTU BIBERA MU RWANDA:

Martin avuga ko afite ibihangano byinshi arigutegurira abakunzi be mu minsi ya vuba.