Print

Umutoza wa Enyimba FC yatangaje abakinnyi 3 yifuza kugura muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2018 Yasuwe: 9854

Nyuma yo gusezerera Rayon Sports ayinyagiye ibitego 5-1 mu mikino ya CAF Confederations Cup 2018, Usman Abd’Allah yabwiye abanyamakuru ko hari abakinnyi 3 yabonye bafite impano muri Rayon Sports ndetse yifuza kugura gusa afite impungenge ko bahenze cyane.

Yagize ati “Nakunze uriya rutahizamu wabo.Nasabye ubuyobozi ko bwamuganiriza.Bafite abandi bakinnyi babiri bakina hagati basatira b’abahanga cyane gusa numvise ko bahenze kuko bakunda kujya ku mugabane w’I Burayi.”

Usman Abd’Allah yagowe cyane n’aba basore 3 mu mukino ubanza yanganyije na Rayon Sports 0-0,aho yarokowe n’umunyezamu we Theo Afelokhai wari wigize igisiga,akuramo ibitego byinshi bya Caleb.

Nubwo Usman Abd’Allah yifuza aba basore,Umuryango wamenye ko ikipe ya Enyimba idahemba amafaranga menshi aho benshi mu bakinnyi bayo bari hagati y’amadolari 1000 na 2000.



Umutoza wa Enyimba FC yavuze ko yakunze Kevin,Djabel na Caleb ndetse abifuza