Print

Abakozi ba Bishop Rugagi wifitiye gahunda yo kugura indege bamaze amezi 8 badahembwa

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2018 Yasuwe: 2500

Bamwe muri bo batangiranye n’iyi televiziyo mu Ukwakira 2017, bakora imirimo itandukanye, irimo ibiganiro, gufata amashusho n’ibindi.

Bafite amakarita y’akazi agaragaza imirimo bakora bamwe bakanagira ibindi byangombwa bigaragaza ko ari abakozi b’iyi televiziyo kandi ko bashimwa mu mico no mu myifatire.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko bakoresheje uburyo butandukanye bishyuza amafaranga bakoreye, ariko Bishop Rugagi, agakomeza kubarerega ababwira ngo ejo azabishyura none amezi umunani arihiritse.

Hari uwagize ati “Twakoresheje inzira zose zishoboka turamwandikira, turabonana amaso ku maso yewe hari n’igihe tubivugaho muri gurupe y’abakozi bose nawe abamo, akatubwira ko agiye kuduhemba tugategereza tugaheba, ubona ko akomeza kuturerega”.

Undi ati “Ubu rero aho ibintu bigeze dukurikije n’uburyo amaze kutugeramo amafaranga menshi tubona ko ashobora kuzatwambura”.

Aba banyamakuru ba TV7, basa n’abatakaje icyizere bitewe n’inshuro bamaze kubwirwa ko bari buhembwe ariko amaso agahera mu kirere.

Abanyamakuru bo kuri T7 barashinja Bishop Rugagi kubambura imishahara y’amezi umunani we akabihakanira kure

Hari uwavuze ati “Nk’ubu yaratubwiye ngo hari amafaranga yabonye muri Amerika ataragera mu Rwanda, akaba agiye gusubirayo kuyohereza kugira ngo tuyabone. Ubwo twari tumaze amezi atandatu ataduhemba ndibuka ko icyo gihe twakoze inama yari avuye mu ivugabutumwa i Burundi, yatubwiye ko hari imodoka agiye kugurisha akabona kuduhemba, ariko twarategereje turaheba.”

Muri aba bakozei hari abo Bishop Rugagi arimo miliyoni ebyiri zirenga, abo arimo imwe na magana atanu biterwa n’ayo ahemba umuntu.

Aba banyamakuru bavuga ko bashegeshwe no kumva ko Bishop Rugagi agiye kugura indege ye bwite. Bati “Kumva umuntu ajya hariya akavuga ngo agiye kugura indege kandi akubereyemo ideni, twabifashe nk’ubushinyaguzi. Ntiyabuze amafaranga yo kutwishyura ahubwo arikunda, ashyira imbere inyungu ze.’’

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bishop Rugagi yahakanye ibyo aba banyamakuru bavuga, ahamya ko TV7 itagira abanyamakuru.

Yagize ati “Umukozi n’umukorerabushake ni abantu babiri batandukanye mfite abakorerabushake benshi batandukanye ni abakirisitu, abandi simbazi keretse akweretse amasezerano y’akazi yagiranye na TV7 ikaba itabyubahiriza.

Abakorerabushake ni batatu hanyuma abafata amashusho ni babiri nta mukozi uri muri abo bose.’’

Bishop Rugagi avugako kugeza ubu umunyamakuru w’umwuga uri kuri T7 arumwe ,abandi n’abakorera bushake b’abakrsisto b’itorero

Abajijwe uburyo abakorerabushake bahabwa amakarita y’akazi yanditseho inshingano bafite, Rugagi yagize ati “Abo nakubwiye ko ari abana baba baje kwimenyereza akazi abandi ni abakorerabushake si abanyamakuru, ni abantu baza bagasaba umwanya wo gukora ibiganiro. TV7 nta mukozi igira ufite amasezerano y’akazi kuko televiziyo irakiyubaka ntiranamara umwaka itangiye.’’

Rugagi yakomeje avuga abakora kuri TV7 bose uretse umwe nta wundi ufite ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru, kuri ubu akaba ari gushakisha abafite ubumenyi mu itangazamakuru ngo abahe akazi.


Comments

Kimiya 25 September 2018

Yaje kugurisha udutabo nizereko azavamo azabahemba atazayajyana kuri konti yokugura indege.


Kalinda 25 September 2018

Erega niyo bible uvuga, ikubiyemo philosophie politique yabazungu bari bagamije gukona ibitekerezo byabanyafurika. Ko aribo bayizanye iwabo ko batayikoresha, ugasanga abanyafurika basaze basizoye barayirwanira ishyaka! Bible niyo intwaro ya colonisation abanyafurika basigaye kwigobotora bakabona bagatera imbere. Igihe tuzafungura amaso tukajijuka tuzabona ko bible ari intwaro ya colonisation yabazungu ntaho ihuriye n’Imana nyakuri. Igihe tutaratekereza gutyo tuzakomeza kuba ibikoresho byabazungu, twubake ijuru ryiwabo twe dukomeze tugume mubukene budashira. Aba bose biyita ba Bishop baki... ni ibikoresho byabazungu, ni abakozi binda zabo. Dusubire mumuco wacu, ku isoko niho tuzaba abantu buzuye.


Mazina 24 September 2018

Nicyo kerekana ko bene aba atari abakristu.Imana itubuza kwambura abantu,ikadusaba kubaha abakozi bacu.Umuntu wese ureba inyungu ze gusa,ajye amenya ko bibabaza imana.Aba biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).Imana nirimbura abantu babi ku munsi w’imperuka,nibo izaheraho.This is pure Hypocrisy.