Print

Minisitiri Mutimura yatahuye abarimu badashoboye basaba bagenzi babo kubigishiriza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2018 Yasuwe: 4587

Tariki ya 20 Nzeri 2018 nibwo Minisitiri Mutimura yasuye aka karere, uwo munsi bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi muri aka karere ka Nyamasheke bavuze ko impamvu zitera abana gukererwa cyane ndetse no kuva mu ishuri harimo kuba biga ahantu kure .

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya VERO Madame Nyiranzeyimana Vestine we avuga ko ikigo ayoboye kuva ku cyumba kimwe cy’ishuri ujya ku kindi harimo intera ya metero 500 ndetse hakaba hari n’ibindi byumba byubatswe handi byigiramo abana kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu giherereye ku ntera ya kilometero irenga kandi aha hose akaba ahayobora ari wenyine bityo ko gukurikirana imyigire y’abana bitakoroha ndetse hakaba hari nubwo abana bagorwa n’urugendo bakora bagahitamo kuva mu ishuri bakajya kuroba mu kiyaga cya Kivu.

TV1 yatangaje ko ikindi kibazo abarezi bo mu karere ka Nyamasheke bagaragarije Minisitiri w’ uburezi ari ibura ry’ ibitabo byo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, abarimu bigisha muri iyi myaka bavuga ko ibi bitabo by’integanyanyigisho muri gahunda nshya izwi nka CBC (Competence based curriculum) bitigeze bigezwa mu bigo by’amashuri kandi ari byo abana bagomba kwigiramo,aba barimu bakagaragaza ko ibura ryabyo rishobora kugira ingaruka ku banyeshuri bitegura ikizamini gisoza umwaka w’amashuri barimo.

Igiteye urujijo ni uko Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr.Mutimura Eugene atemeranya n’abavuga ko ibi bitabo byabuze kuko ngo byagejejwe ku bigo byose ahubwo ko icyahindutse ari uburyo bw’imyigishirize. Minisitiri Mutimura yavuze ko uretse no kuba abarimu barahawe ibi bitabo mu bigo by’amashuri hagiye hashyirwamo interineti ndetse na za mudasobwa ku buryo abarimu bakwifashisha ubu buryo bashakashakisha amasomo yo kwigisha abana.

Muri aka karere ka Nyamasheke habarurwa abana 2591 bataye ishuri ariko ngo muri uku kwezi bamaze kugarura abagera 1453 bo mu mashuri abanza ndetse na 402 bo mu mashuri y’isumbuye.