Print

Depite Bobi Wine yabajije Perezida Museveni uko kubabaza umwuzukuru bimera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2018 Yasuwe: 1987

Uyu mudepite winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda atowe nk’ umukandida wigenga yabitangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere. Bobi Wine amaze iminsi itanu avuye kwivuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika uburwayi yakuye ku cyo yita iyicaruzo yakorewe ubwo yari yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano wa Uganda ashinjwa umugambi wo kugirira nabi Perezida Museveni.

Mu mvugo isa n’ ica amarenga y’ ibyo yakorewe Bobi Wine yabajije Perezida Museveni ati “Wiyumva ute iyo ufata abaturage bawe muri ubu buryo nyakubahwa Perezida? Wiyumva ute iyo butini yawe ikandagiye mu majosi y’ abaturage?”

Bobi Wine yagereranyije abaturage n’ abazukuru ba Museveni, hanyuma Museveni amwita Sekuru w’ Abanya- Uganda.

Ati “Ba sogokuru ni abantu duhungiraho dushaka ubwihisho, urukundo ko kwitabwaho. Ejo ubwo nyogokuru wanjye yansuraga, yarankikiye, arampobera, agerageza no kumpeka nubwo bitamushobokeye kubera intege nke z’ ubusaza”

Yakomeje agira ati “Nyakubakwa Perezida ntekereza ko ari uko ba sogokuru bakwiye gufata abuzukuru. Ntabwo bakwiye kubahutaza igihe cyose bafite ibitekerezo bitandukanye n’ ibyabo. Turashaka kukwigiraho nyakubahwa Perezida”

Uyu mudepite afite imyaka 36 , Perezida Museveni akagira imyaka 74, bivuze ko yari inshuke ubwo Perezida Museveni yafataga ubutegetsi. Uyu mudepite ngo yatunguwe no kuba abashinzwe umutekano baherutse kugira uruhare mu mvururu zabereye mu gace ka Arua batarabiryojwe.

Aha Arua ni hamwe havutse imvururu mu kwezi gushize ubwo bari mu gikorwa cyo gutora umudepite wo gusimbura Ibrahim Abiriga wishwe n’ abagizi ba nabi. Uwo munsi imodoka imwe muzirinda umutekano wa Perezida Museveni yagaragaye yangiritse n’ umushoferi wa Bobi Wine aricwa.

Mu itangazo Perezida Museveni yashyize ahagarara avuga kuri iki kibazo yavuze ko inzego z’ umutekano zitakoreye iyicarubozo ahubwo icyo zakoze ari ukwirwanaho(self defance) asaba abantu kudakomeza gukoresha nabi ijambo iyicarubozo.

Nubwo ariko Museveni atemera ko ari iyicarubozo Depite Bobi Wine yagiye kwivuriza muri Leta zunze ubumwe za Amerika asunikwa mu kagare k’ abamugaye n’ indembe. Ikibazo cye cyahagurukije imiryango mpuzamahanga isaba Leta ya Uganda kubaha uburenganzira bwa muntu.