Print

Lick Lick yagize icyo avuga ku mubano wihariye umuvugwaho na Priscillah

Yanditwe na: Muhire Jason 25 September 2018 Yasuwe: 1404

Mbabazi Isaac wamenyekanye cyane nka Producer Lick Lick, ni umunyarwanda kuri ubu ukorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ibikorwa bya muzika hamwe n’abahanzi batandukanye ,kuri ubu yagize icyo avuga kumubano wihariye umuvugwaho na Princess Priscillah.

Mu ikiganiro Lick Lick yagiranye nimwe mu maradiyo akomeye hano mu Rwanda yavuze ku mubano wihariye afitanye na Priscillah.

Yagize ati “Ni ibintu abantu bajya bavuga kenshi cyane ariko nta bwo ari byo.Ni umunyeshuri wiga, hari igihe njya gukorera California n’abandi bahanzi hanyuma nkabasanga aho bari. Ayo ni makuru y’ibihuha.”

Nyuma yibyo byose Princess Priscillah yabwiye itangazamakuru ko mu myaka ibiri ishize ko atari mu rukundo n’umuhungu numwe ahubwo ko ahugiye mu kazi ke.

Yagize ati: “Ni kenshi bamvuzeho kuba mu rukundo n’abasore batandukanye ariko mu by’ukuri ubu nta muntu nkundana nawe, ntabwo dukundana icyo nshyize imbere ni ukwagura umuziki.”

Princess si bwo bwa mbere avuzweho gukundana n’ibyamamare hano mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2012 yavuzweho kuba mu rukundo na Man Martin nyuma aza kugurikirwa n’umuhanzi King James nawe byavuzweho ko bakundana habura gihamya.