Print

Amafaranga y’icya cumi watanze ugononwa tuzayarya tugubwe neza wowe ntuhabwe umugisha -Pasiteri Mazimpaka

Yanditwe na: Muhire Jason 25 September 2018 Yasuwe: 10882

Ibi Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora itorero ‘Believers Worship Center’ yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasobanuraga inyungu ziri mu gutanga icya 10 bivuye ku mutima.

Abisobanura yagize ati:”Bibiliya iravuga ngo dutange n’umutima ukunze. Igihe cyose uzatanga ugononwa nushaka ntuzigere uyatanga…tuzayarya, tuyakoreshe mu rusengero…tugubwe neza ariko wowe ntuhabwe umugisha.”

Hortense kandi yasabye abakirisitu kudatekereza inyungu zihishe inyuma y’icya cumi kuko kugendana n’Imana mu mibare atari byiza ahubwo mu gihe cyose batarabona imigisha bagomba gutegereza bihanganye.

Ati “Reka Kirisitu akubere ubutunzi butagira akagero…ntugendane na we mu mibare…hari abantu bitangira Imana nk’abari muri forex bureau …’ndazana amadorari bansubize amanyarwanda, natanze icya cumi ukwezi kwose ariko umugisha bavuga ntawo nabonye…Ihangane”

Hortense yavuze ko Imana yigisha umuntu gutanga kandi ngo impamvu ibikora ni ukugira ngo ibone uko imuha umugisha no kumuhishurira umugambi imufiteho kuko ari munini uwugereranyije n’iye aba ateganya gukora.

Hortense agaruka kuri iyi ngingo kandi yanenze abakiriritu bakururwa n’akarimi k’ababashishikariza gutanga maze bagatanga kubera amarangamutima.

Ati: “Ni yo mpamvu bya bintu byo gushyushyashyusha abantu ngo nibatange… …bagatanga mu marangamutima Atari byo…umuntu atanga yibuka icyo Imana yamukoreye…umuntu atanga kuko Imana yamuhaye imbaraga zo kubyuka icyumeru cyose ajya ku kazi…umuntu atanga yibuka ko ako kazi yicayemo hari abandi bantu ibihumbi bamurusha impamyabumenyi…bamurusha ubwenge batakicayemo…umuntu atangi yibuka ibyaha byinshi Imana yamubabariye…”

Hortsense yavuze ko ikibazo Petero yabajije Yesu ngo “twebwe abasize ibyacu…” akamusubiza ko bazakubirwa inshuro 100 bagahabwa n’ubugingo buhoraho” ngo yakibarije abantu bose bemeye guhara byose bagakurikira Yesu.

Aha ni ho yahereye avuga ko ikintu cyose umuntu atakaza kubw’Inyungu z’ubwami bw’Imana ngo izakimukubira inshuro nyinshi akiri ku isi.


Comments

MEM 26 September 2018

Mujye muyarya rwose ko ntawe muba mwayibye bayabahera iki? Ikibazo cyaba gikomeye n uko muri uko kurya mwebwe ibyo byacumi byabo, hari ababibaha bagasigariraho! Abapfakazi, Imfubyi bakanuye amaso imbere yanyu,namwe murya ibyacumi byabo babaha bagononwa.
Kuko :WIGISHWA NABI,UKIZERA NABI,UKABAHO NABI, UKAYOBA ,UKAYOBYA N ABANDI.


Kamere 25 September 2018

Birababaje kubona Bible ibuza abagore kuyobora insengero,nyamara bakabikora kubera gushaka ifaranga.Ngaho nawe isomere iyi mirongo ibuza abagore kwigisha no kuyobora Insengero: 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34,35.
Ku byerekeye Icyacumi,cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:21-24.YESU yasabye Abakristu gukorera imana ku buntu.Bisome muli Matayo 10:8.Ndetse Pawulo aduha urugero rwo gukorera imana udasaba amafaranga,ahubwo ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.Jyewe ubandikira,hamwe n’abo dusengena,twese tujya mu nzira tukabwiriza ku buntu nkuko Yesu yabigenzaga.Nta Pastor numwe duhura abwiriza.