Print

Dore ibyiza byo kugira amabere mato ku bakobwa

Yanditwe na: Muhire Jason 25 September 2018 Yasuwe: 12797

Iyi nkuru twayibateguriye kugira ngo abantu baba batanyuzwe n’ingano y’amabere yabo ngo bamenye ibyiza byo kugira amabere mato mu buzima bwabo bwa buru munsi.

1.Atuma umuntu amererwa neza mu buriri

Kugira amabere mato n’ubwo abantu benshi batabibona abandi bikaba byagorana kubibumvisha, amabere mato afasha nyirayo cyane kumva aryohewe cyane mu gihe cyo gutera akabariro.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Vienna bagaragaza ko amabere Manini arushwa n’amato ho 24 ku ijana ku kumva umuntu amerewe neza mu gukora imibonano mppuzabitsina.
Amabere mato afasha ko umuntu ba afite umubiri utarimo ibinure byinshi, btyo bigafasha mu gutegura neza umubiri mbere yo gutangira gutera akabariro. Mbese afasha ko imisemburo yihuta cyane mu mubiri, bityo umuntu akaryoherwa kurushaho.

2.Amabere mato afasha umuntu kudasaza vuba

Iyo umuntu akri mutoya aba yifuza gukura, ariko iyo amaze kuba mukuru bihagije aba atifuza kugaragara nk’ushaje. Hari igihe kigera umuntu aba yifuza gukomeza kugaragara nk’ukiri muto. Amabere manini , iyo umuntu akura agenda aba maremare ku buryo ukoumuntu akura bimugaragaza ko ashaje mbere y’igihe, rimwe na rimwe abantu bkaba bamubarira imyaka adafite, bitewe gusa n’amabere. Amabere matoya rero fasha umuntu gukomeza kgaragara nk’ukiri muto kuko umubiri we uba wirekuye kandi atiyongera cyane.

3 wambara amoko y’imyenda yose nta mbogamizi.

Abantu bafite amabere Manini hari imyenda ibagora kwamabara cyane cyane ifite ibifungo bimanutse. Nta n’ikibazo apafa kugira kimubangamira mu gihe yambaye ibimegereye nk’uko abafite Manini bashobora kwambara wenda ugasanga umwenda wabangamiye itemebera ry’amaraso.

4.Gukundwa n’abagabo b’abakire

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo b’abakire bashimishwa no gushaka abakobwa badafite amabere manini. Ngo babiterwa ahanini n’uko baba bazi ko umukobwa ufite amabere manini aba ari ikimenyetso cy’uko afite ibinure byinshi bityo akaba yahita abyibuha cyane ntibabimukundire. Ubushakashatsi bwkozwe na Psychology Today bwagaragaje ko abantu bafite amabere manini bakunda gushakwa n’abagabo baciriritse mu bushobozi. Bukomeza bwerekana ko abantu batabyibushye abadakundana hagati yabo, bityo bigatuma abagabo bishoboye badashaka abagore babyibushye kimwe.

5 .Kudakundwa cyane n’abagabo bakunda gutera kabariro cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Webminstter bugaragaza ko abagabo bihebeye gutera akabariro bakunda kureba ubunini bw’amabere bagahita batwarwa. Bityo abagore cyangwa abakobwa bafite aringaniye ntabwo babakurura cyane. Biba ari amahirwe abakobwa bafite amabere mato barusha abafite amanini yo kutagendwaho cyane n’abantu badafite gahunda ahubwo bagamije kubishimishaho gusa.

6.Kutagira byago byo kwandura kanseri y’ibere.

Hari abantu baba batishimiye kugira amabere mato,ariko kandi afasha ubuzima bwabo kukuba batapfa kurwara kanseri y’ibere ubu iri kwibasira abantu. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibere rito riba ritifitemo umwanya iyo ndwara ifatira ikanororokera.

Kugira amabere mato binafasha kandi kuba umuntu yakoroherwa no kukona imyenda yo kwambara kandi imubereye, koroherwa no gukora imyitozo ngororamubiri inyuranye, n’ibindi. N’ubwo iyi nkuru yibanze ku mabere mato, ntibivuze ko abafite amanini bafite ikibazo nayo afte ibyiza ku bayatunze, umuntu iyo nta bndi burwayi afite agira akamari kimwe. Abafite amabere mato bashaka kuyongera, abaganga babizobereye barabafasha bamaze gusuzuma impamvu nyamukuru yabiteye.