Print

Guverineri Gatabazi yavuze ko kutitabira siporo yo kuwa Gatanu ari ukunyereza umutungo wa Leta

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 September 2018 Yasuwe: 597

Yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 24 Nzeri 2018, mu nama yatumiwemo abayobozi bafite mu nshingano Siporo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru.

Iyi nama yanitabiriwe n’ abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi bashinzwe urubyiruko, siporo n’umuco ku rwego rw’uturere, ndetse n’ abashinzwe imiyoborere myiza mu turere.

Guverineri avuga ko mu gihe amasaha yagenewe Siporo atakoreshejwe uko bikwiye, bigira ingaruka nyinshi ku gihugu no kuri abo bakozi ubwabo.

Agira ati“Amasaha agenewe siporo kuwa gatanu, uyakubye n’umubare w’abakozi mu gihugu cy’u Rwanda ukayashyira mu mibyizi ukayihemba amafaranga, murumva igihombo igihugu kiba cyagize? Mu cyumweru kimwe ni ama miriyoni utabara”

Akomeza agita ati “Niba umuntu yagombaga gukora siporo ntayijyemo, agomba kugaragaza icyo yakoze muri ayo masaha. Uwakwepye iyo siporo, ntaho aba ataniye n’uwamunze umutungo wa Leta awunyereza cyangwa awukoresha nabi”

Bamwe mu bitabiriye inama bagiye bagaragaza impamvu zimwe na zimwe zibabuza gukora siporo yo kuwa gatanu uko bikwiye.

Nsengiyumva Jean de la Croix umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo agira ati“ Hari ubwo abakozi bihisha inyuma y’akazi kenshi rimwe na rimwe akakubwira ko hari raporo yasabwe agomba gutanga mu minota 30, ataboneka muri siporo.”

Nsengiyumbva avuga ko hari n’ubwo akazi kenshi k’abayobozi gakoma mu nkokora siporo. Ati“Hari aho kimwe cya kabiri cy’abakozi baba bagiye mu zindi nshingano z’akazi bahamagawemo n’ababakuriye bikabangamira Siporo, bityo ibyo bikaba bikwiye guhabwa umurongo ngenderwaho”.

Guverineri kandi avuga ko kuba abakozi bakomeje kwirengagiza siporo bigira n’ingaruka ku buzima bwabo, bikadindiza umusaruro bakagombye gutanga mu kazi.

Ati“impamvu Leta yashyizeho siporo kuwa gatanu ni uko siporo ari ubuzima. Umuntu wakoze iyo minsi y’akazi akoresha imbaraga ze zose, gukora siporo ni uburyo bwo kuruhuka no kwirinda stress z’akazi. Udakoze siporo nta musaruro twamutegerezaho”

Yihanangirije abafite siporo mu nshingano ko mu gihe siporo ititabiriwe bagiye kujya babibazwa, avuga ko n’abadakora siporo kubera akazi bajya bareka gushyira akandi kazi mu mwanya wa siporo, utabonetse kubera imbamvu zitunguranye z’akazi, akagaragaza umusaruro wavuye muri ako kazi.

Mu zindi ngamba zafatiwe muri iyo nama mu guteza imbere siporo mu Ntara y’Amajyaruguru, hari ugushinga amakipe y’amagare muri buri turere, no gushyiraho amakipe anyuranye ahagararira uturere ku rwego rw’igihugu.

Harimo no kongera umubare w’ibibuga no gushyira imbaraga muri siporo mu bigo binyuranye by’amashuri ,ibya Leta no mu byikorera.

Src: Kigali Today