Print

Dore bimwe mu bintu ababyeyi bakunda kubeshya abana ku buzima bwabo

Yanditwe na: Muhire Jason 25 September 2018 Yasuwe: 1286

1. Kuvuga ngo karoti zituma umuntu areba neza cyane.

Mubyemere cyangwa ntimubyemere kuvuga ngo karoti zifasha kureba neza cyane cyane nijoro ni igihuha cyazanywe bwa mbere na minisitiri w’itangazamakuru mu bwongereza nyuma y’intambara ya 2 y’isi.

Aha bashakaga guhisha ko bari bafite ikoranabuhanga rituma umuntu areba nijoro “night vision” ryatumaga babasha kurasa indege z’abadage bari bahanganye mu gihe cy’umwijima. Uwo muyobozi yatangaje ko kugira ngo ingabo zabo zibibashe ari uko zagaburirwaga karoti cyane. Byaje kujya mu bantu benshi ko karoti zifasha kureba neza kugeza ubu.

Karoti ziba zigizwe na karotene , iyo umubiri uyakiriye ihindukamo vitamin A, iyi vitamin ifasha uruhu kumera neza ikanafasha ubwirinzi bw’umubiri ikanafasha amaso kumera neza. Gusa kuvuga ko kuzirya bifasha amaso kureba cyane ibiyegereye cyangwa kubasha kureba mu gihe cy’umwijima si ukuri.

2.Kuvuga ko kumira shikareti iguheramo

ababyeyi benhsi babwira abana ko gukumira shikareti ari bibi kuko ngo ikumara igihe mu gifu ntikinabashe kuyisya. Ibi binyuranye n’ukuri kuko igifu nta mwanya gifite ugenewe kubika ibintu igihe kirekire. Iyo umuntu ayimize igihe iyo kigeze isohokana n’iyindi myanda.

3.Kuvuga ngo kwegera televiziyo cyane byica amaso.

Ababyeyi benshi babeshya abana ko kwegera televiziyo cyane bishobora kubaviramo ubuhumyi ariko siko biri.
Kwegera televiziyo bitera kurwara umutwe cyane ariko kandi ntibitera ubuhumyi. Igishobora gutera ubuhumyi ni uko umuntu agira ikibazo cy’amaso ntagikurikirane mbere bikaba byazabamo ikibazo gikomeye atarabyitayeho.

Ibi bintu akenshi biba byaravuye ku bantu bijya ku bandi bigahererekanywa nyuma bigafatwa nk’ukuri. Ubwo umubyeyi ubibwiye umwana kuba riko kuri azi kurusha uko yaba agamije kumubeshya.