Print

Urutonde rw’indege zaburiwe irengero inyinshi ngo zaba zaratwawe n’ibivejuru[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 September 2018 Yasuwe: 4519

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ndege zaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera nanubu hakaba nta kanunu kazo n’abagenzi bari bazirimo .

Amateka y’umwaduko w’indege ni maremare ariko niko aherekezwa n’indege zagiye ziburirwa irengero, zikazimira abari bafite abaziburiyemo bakarira bakihanagura nyamara batabashije no gushyingura imibiri y’ababo. Indege zagiye ziburirwa irengero ni nyinshi ariko muri iyi nkuru turagaruka kuzabuze mu buryo busa n’amayobera ndetse zimwe bikavugwa ko zaba zaratwawe n’ibivejuru nkuko twabisabwe n’umukunzi wa umuryango.rw.

Nubwo isi imaze kugera ku ikoranabuhanga ry’akataraboneka, ibihugu byinshi bikaba bifite satellite zihambaye, ibyuma bigenzura ikirere (Radars ),indege zifite utwuma twa GPS tugenzura aho zigeze, n’ubundi buhanga buhanitse bwo kugenzura ikirere n’ibikinyuramo, ntibibuza ko indege zimwe na zimwe ziburirwa irengero hakabura ibisobanuro by’aho zazimiriye .

Agace ka Triangle des Bermude twabagejejeho mu minsi ishize ni kamwe mu duce twaburiyemo indege nyinshi kandi mu buryo butarasobanuka. Muri iyi nkuru ntabwo ariko turi bwibandeho ahubwo turarebera hamwe muri rusange indege zabuze mu buryo busa nk’ubutangaje.

Iburirwa irengero rya Amelia Earhart muri 1937

Umuyamerikakazi Amelia Earhart niwe mugore wa mbere ku isi wabashije kuguruka hejuru y’inyanja ya Atlantika(Atlantic Ocean) mu ndege ari wenyine. Ku itariki 02 Nyakanga 1937 nibwo we na mugenzi we Fred Noonan baburiwe irengero mu gihe bari mu rugendo rwo kuzenguruka isi. Iburirwa irengero kwa Amelia Earhart kwabaye amayobera kuri benshi mu bashakashatsi.

Amelia Earhart wabuze ari mu rugendo rwo kuzenguruka isi

Bivugwa ko amavuta y’indege(Fuel)ashobora kuba yaramushiranye akagwa mu Nyanja. Hari andi makuru avuga ko uyu mugore yaba yari umutasi wa Franklin D Roosevelt wari perezida wa Amerika icyo gihe(1933-1945) bityo akaba yarafashwe n’ingabo z’Abayapani. Ibindi bivugwa ni uko indege ye yaba yaraguye ku kirwa cy’Abayapani akaba ariho Amelia Earhart yaba yarapfiriye,umurambo we ugatwikirwa n’umucanga. Ibivugwa ku iburirwa irengero kw’iyi ndege ni byinshi ari nayo mpamvu iza muzaburiwe irengero mu buryo budasobanutse.

Ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza cyatangaje ko kandi hari amakuru avuga ko uyu mugore yaba yarakize iyi mpanuka akajyanwa muri Leta ya New Jersey muri Amerika agahindurirwa umwirondoro. Ibindi bivugwa(Theories) ni uko uyu mugore yaba yarajyanywe n’ibivejuru byo mu bwoko bwa Aliens.

Indege 5 z’igisirikare cy’Abanyamerika zabuze muri 1945

Izi ndege 5 zaburiwe irengero mu gace ka Triangle des Bermude iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’inyanja ya Atlantique mu rugendo rwiswe Flight 19. Iyi mpande eshatu iherereye hagati ya Florida, Puerto Rico, n’agace ka Bermuda . Kuburirwa irengero kw’izi ndege n’abari bazirimo 14 kugeza na magingo nubu ntibirabasha gusobanuka ndetse bigatuma aka gace zaburiyemo kibazwaho kakanavugwaho byinshi.

Uko ari 5 zaburiye rimwe mu buryo kugeza magingo aya butarasobanuka

Zijya kubura, izi ndege zo mu bwoko bwa TBM Avenger zari myitozo ku itariki 05 Ukuboza 1945 ari nabwo zaburiwe irengero. TBM Avenger zari zimwe mu ndege zari zikomeye mu ntambara y’isi ya kabiri. Uko ari 5 zahagurutse ku kibuga cya Fort Lauderdale muri Florida, ku isaha ya saa munani na mirongo itanu z’amanywa(14h50) . Ikirere cyari cyiza , nyuma y’isaha n’igice bari mu rugendo, uwari ubayoboye(Charles Taylor) wari n’inzobere mu kugurutsa indege, yahamagaye avuga ko utwerekana amerekezo twe 2(compasses) twari tutagikora neza ko ndetse batari bazi aho bari. Nyuma gato abari bazitwaye bose baburiwe irengero nazo ubwazo. Ubwato n’indege z’ubutabazi zihutiye kujya kuzishakisha ariko ntibagira icyo babona na kimwe. Indi ndege PBM Mariner yari irimo abantu 13 yoherejwe ku isaha ya saa moya n’igice z’iryo joro kujya kuzishakisha nayo irazimira bituma umubare w’indege zabuze zose hamwe uba 6.

Douglas C-54D Skymaster yaburiwe irengero hagakekwa ko yaba yaratwawe n’ibivejuru

Umwe mu basirikare wakoraga ku munara (control tower ) yatangaje ko mbereho icyumweru ko iyi ndege iburirwa irengero, yabonnye ibintu byagurukaga mu kirere bitazwi(Unidentified Flying objects) byacanaga amabara y’icyatsi kibisi. Undi musirikare we yatangaje ko nyuma y’iminsi 2 iyi ndege ibuze, yabonye ibivejuru bicana amabara asa na Orange(soma oranje).

Mu nyandiko yacyo yo muri Werurwe 2015, ikinyamakuru Daily Telegraph cyahaye umutwe ugira uti” American family still haunted by military aircraft’s mysterious disappearance in 1950”, cyatangaje ko umugore wa Sergeant Clarence Gibson umwe mubayiburiyemo yarinze apfa muri 2013 akibaza icyabaye ku mugabo we.

Gibson wari ufite imyaka 35 icyo gihe indege barimo iburirwa irengero yasigiye uyu mugore abakobwa 2 ndetse asiga anamuteye inda. Mrs Jackson umwe mu bakobwa ba Gibson avuga kuri nyina n’agahinda yapfanye, yagize ati “ Niwe bakundanye bwa mbere ndetse mbere y’uko apfa yifuzaga kumenya icyabaye kuri data. Yizeraga ko umugabo we yagumye ari muzima ubwo indege yagwaga wenda akaba yarishwe n’ubukonje. Ntiyiyumvishaga uburyo indege yabura ikazimira. Bavugaga ko Data yapfuye ariko sintekereza ko we(nyina) ariko yabitekerezaga ,ntiyigeze abyiyumvisha.”

Mrs Jackson w’imyaka 63 wavutse nyuma gato y’uko ise aburirwa irengero yagiye mu biro bya perezida Obama gusaba ko ubushakashatsi bw’indege ya Douglas C-54D yaburiyemo se umubyara bwakomeza.

Fokker F27 Friendship yaburiwe irengero muri 1989

Douglas C-54D Skymaster yabuze muri 1950 bikavugwa ko yaba yaratwawe n’ibivejuru

Iyi ndege yari itwaye abantu 36 bo mu nzego za gisirikare ndetse n’abasivili 8 ibakuye muri Alaska ibajyanye muri Montana mu rugendo rwiswe Flight 2469. Ku itariki 26 Mutarama 2015, nyuma y’amasaha abiri gusa ihagurutse, yahise iburirwa irengero. Ikibura, indege 85 z’Abanyamerika ndetse n’izi igihugu cya Canada byatangiye kuyishakisha, abantu byibuze ibihumbi 7 nibo bari muri aka kazi ariko iyi ndege ntiyigeze iboneka .

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Telegraph ,ibura ryayo ryahujwe no kuba yaba yaratwawe n’ibivejuru. Abasirikare bakuru bari ku kigo cya gisirikare cya Anchorage air force base hafi y’aho iyi ndege yaburiye batangaje ko babonye ibintu bidasanzwe byaguruka muri icyo kirere mbere gato y’uko iyi ndege iburirwa irengero.

Iyi ndege yakozwe muri 1962, iburirwa irengero ku itariki 25 Kanama 1989 mu rugendo rwiswe Flight 404. Yakoreshwaga na kompanyi ya Pakistan International Airlines ,yari itwaye abagenzi 44 n’abandi 5 bari bagize itsinda (Crew) ryayitwaraga. Ubwo yaburirwaga irengero yari ivuye mu Mujyi wa Gilgit wo muri Pakistan yerekeje mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad. Yahagurutse ku isaha ya saa moya na mirongo itatu n’itandatu za mu gitondo(07h36). Ku isaha ya saa mbiri na mirongo itanu(8h50) nibwo umwe mubapilote yavugiye bwa nyuma kuri radiyo ubusanzwe bifashisha mu kuvugana n’abari ku butaka.

Nyuma y’uko iburiwe irengero, igirikare cya Pakistani cyohereje ndege nyinshi mu kuyishakisha ariko ntibyagira icyo bitanga. Iyi ndege bikekwa ko yaba yaraguye mu misozi ya Himalayas ariko ibisigazwa byayo ntabyigeze biboneka kugeza nubu ndetse n’imibiri y’abantu 54 baguye muri iyi mpanuka.

Lockheed L-1049 Super Constellation propliner yaburiwe irengero muri 1962

Ku itariki 16 Werurwe 1962 indege y’igisirikare cya Amerika yaburiwe irengero mu rugendo rwise Flying Tiger Line Flight 739. Iyi ndege yaburiwe irengero mu Burengererazuba bw’inyanja ya Pasifika. Yari itwaye abasirikare 93 n’abandi 3 bakomoka muri Vietnam. Abakozi bayo (Crew) babasivili bari 11. Yahagurutse muri California muri Amerika ku kibuga cya Travis Air Force Base, yerekeje mu Mujyi wa Saigon muri Vietnam.

Nyuma yo kubura, indege n’amato by’igisirikare cya Amerika byayishakishije ku buso bungana na kilometer kare 520,000 mu gihe cy’iminsi 8 ariko ntibabasha kuyibona ndetse n’abantu 107 bari bayirimo. Imwe mu mpamvu itangwa ni iy’uko iyi ndege yaba yaraturikiye mu kirere ahantu hatazwi nubwo nayo itangwa nko gukeka.

Boeing 777-200ER ya kompanyi ya Malaysia Airlines yaburiwe irengero muri 2014

Indege ya Malaysia Airlines niyo iheruka kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse mu rugendo rwiswe MH370 kugeza nubu hakaba hataramenyekana irengero ryayo n’abagenzi 227 bari bayirimo ndetse n’abakoraga muri iyi ndege 12. Kuba yaraburiyemo abantu benshi, kuba yarabuze ari iy’igihugu (Malaysia) kimwe mu bifite ibyuma bigenzura ikirere bihambaye(Radars), kuba itangazamakuru rimaze gukataza ugereranyije no ku ndege zabuze mu myaka yashize,… ni bimwe mu bituma ibiyivugwaho ari byinshi ndetse na magingo aya hakaba hakiza ibiyivugwaho(Theories)byinshi.

Nyuma y’uko iburiwe irengero kari agahinda gusa kubaburiyemo ababo

Hari ku itariki 08 Werurwe 2014 ubwo Boeing 777-200ER yahagurukaga muri Malaysia ku kibuga cya Kuala Lumpur International Airport yerekeje i Beijing mu Bushinwa ku kibuga cya Beijing Capital International Airport. Nyuma y’isaha imwe gusa ihagurutse abari bayitwaye nibwo bwanyuma bavuganye n’abari ku butaka ubwo yari igeze mu Majyepfo y’inyanja y’Ubushinwa.

Iyi ndege yabuze mu buryo butunguranye ntiyongera kubonwa n’ibyuma bigenzura ikirere. Abakozi bose mo mu ndege bakomokaga muri Malaysia. Boeing 777-200ER yari itwaye abagenzi bose hamwe baturuka mu bihugu 15 bitandukanye. 153 bakomokaga mu gihugu cy’Ubushinwa naho 38 bakomoka muri Malaysia. Abandi bagenzi baburiye muri iyi ndege bakomokaga muri Iran, USA, Canada, Indonesia, Australia, India, France, New Zealand, Ukraine, Russia, Taiwan no muri Netherlands.

Kuva umunsi yaburiyeho abashakashatsi banyuranye bo muri Malaysia bafatanyije n’igisirikare cyaho batangiye kuyishakira mu kigobe cya Thailand ( Gulf of Thailand)no mu Nyanja y’Ubushinwa aho bwanyuma iyi ndege yabonewe kuri Radar. Nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse , hemejwe ko Boeing 777-200ER ishobora kuba yaraguye mu Nyanja y’Ubuhinde nubwo hatigeze hemezwa neza agace yaguyemo. Ku itariki 17 Werurwe 2014 ubwo abashakashatsi bari bagiye gushakira iyi ndege mu Majyepfo y’inyanja y’Ubuhinde, igihugu cya Australia nacyo cyatanze ubufasha.

Nubwo gushakisha iyi ndege byatwaye amafaranga atabarika, byatwaye umwaka urenga ngo igisigazwa kivugwa kuba icy’iyi ndege kiboneke. Ku itariki 29 Nyakanga 2015 nibwo igice cy’ibaba cyabonywae mu birwa bya Reunion biri mu Nyanja y’Ubuhinde. Icyabonetse ni ibaba rifite metero 2 z’uburebure ryabonywe n’abantu bari bari gusukura ku ngengero z’amazi(Beach) mu Majyaruguru y’iki kirwa. Ku itariki 05 Kanama 2015 nibwo Minisitiri w’intebe wa Malaysia Najib Razak yemeje ko koko igisigazwa cyabonetse ari ibaba rya MH370 ,byemezwa na Leta y’Uburansa ku itariki 3 Nzeli 2015 nyuma yo kugisuzuma muri Laboratwari.

Nubwo iri baba ryabonetse ariko abenshi bo mu miryango y’ababuriye ababo muri iriya ndege ntibemera ko byaba ari ukuri. “Ndashaka kumwica. Ibyo yavuze ni amahomvu” aya ni amagambo ya Zhang Meiling, w’imyaka 62, waburiyemo umwana we n’umukwe ubwo yavugaga ku magambo ya Minisitiri w’intebe wa Malaysia wari umaze kwemeza ko habonetse kimwe mu bisigazwa by’indege. Bao Lanfang, w’imyaka 63, waburiye umukobwa n’umwuzukuru muri MH370 we yagize ati “ Sinabyizera. Hashize iminsi 515, ibyo birahagije ngo babashe guhimba ibisigazwa bitaribyo (fake debris)."


Comments

MAZINA 1 October 2018

Nicyo cyerekana ko abantu,nubwo birata ngo bakoze ibintu bihambaye,hari byinshi byabananiye.Tekereza kubura indege yuzuye abantu amagana.Tujye tumenya ko Imana yonyine ariyo ALMIGHTY (Ishobora-byose).Yuko ku Munsi w’Imperuka izazura abantu bapfuye bayumvira,kandi ko kuli uwo munsi,izarimbura Billions/Milliards z’abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.