Print

Dore zimwe mu impamvu zituma bamwe mu bakobwa bagira amabere atangana

Yanditwe na: Muhire Jason 25 September 2018 Yasuwe: 2303

• Konsa: burya n’ubwo umubyeyi agerageza guha umwana amabere yose ariko umwana agira iryo akunda kuruta irindi. Iryo rero rihita riba rinini kurenza irindi.

• Ukuboko ukoresha: akenshi ukuboko ukoresha imikaya yo kuri icyo gice irakura cyane. Ibi rero bigira n’ingaruka ku ibere ry’urwo ruhande.

• Imisemburo: mu gihe cy’imihango n’uburumbuke imisemburo ituma amabere yiyongera. Hari igihe nyuma yaho atongera ngo asubire uko yanganaga ku gipimo kimwe.

• Ibinure: hari igihe mu kubyibuha bishoboka ko umubiri utakira ibinure kimwe bityo bikaba byatera amabere kutangana.

Ni gute umuntu yabikosora?
Banza umenye icyabiteye.

Ikindi kandi kuyanganisha byoroha iyo bafashije irinini kugabanuka, kuruta ko bafasha irito kwiyongera. Hari udukoresho twabugenewe dufasha amabere kuringanira.
Icyitonderwa: Igihe cyose uku kutangana kw’amabere, no kugira amabere manini bijyana no gutonekara, kumva akandika nk’ikibyimba, bigutera imisonga n’uburibwe, wizuyaza hita ugana muganga akurebere ikibazo kibitera.