Print

Lewis Hamilton na Nicki Minaj bagaragaye I Dubai bari gukorakoranira mu mazi bambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2018 Yasuwe: 1911

Nyuma yo kugaragara bari kumwe mu birori bya New York Fashion Week mu cyumweru gishize,umuraperikazi Nicki Minaj yajyanye n’uyu mupilote ukomeye muri F1 I Dubai bajya mu bishuko aho bivugwa ko bagaragaye ku mazi bari gukorakorana bambaye ubusa,ibintu bitemewe muri uyu mujyi.

Biravugwa ko aba bombi bashobora gufungwa bazira iyi myitwarire idahwitse ku butaka bwiganjeho abayoboke b’idini ya Islam batemera ibyo gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu batshyingiranywe.

Aba bombi bakoreye aya mahano ku mucanga wa hoteli y’inyenyeri 4 izwi cyane mu mujyi wa Dubai yitwa Jumeirah Beach hotel,mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Lewis na Nicki ntibigeze batangaza ko bari mu rukundo gusa biravugwa ko bamaze weekend ishize bari kumwe aho bavuye I Dubai mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mbere yo kujya mu mazi bambaye ubusa,Nicki na Lewis bagaragaye muri restaurant yitwa Zuma y’Abayapani nkuko amakuru aturuka I Dubai abitangaza.