Uyu ukekwaho kwiyita Yesu ubu ari muri kasho ya polisi muri aka karere ka Lira we n’ abayoboke be 14.
Umupolisi uri gukurikirana iki kirego yatangarije Daily Monitor ko uyu mugabo bamufite hamwe n’abayoboke be.
Yagize ati “Turamufite hamwe n’abayoboke be muri kasho yacu”
Polisi yatangaje ko nta makuru menshi iramenya kuko abakekwa nyuma yo gutabwa muri yombi birinze kugira icyo bayitangariza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo bamwe muri aba bafunze bagaragaje ko bafite ubushake wo kuvugana na polisi, ngo ibyo bari butangaze ku mpamvu yateye uyu mugabo kwiyita Yesu nibyo baheraho bamenye ibyaha babakurikiranaho.
Abayoboke b’ uyu mugabo biyita intumwa ze, bagurishije imitungo yabo ngo bategereje ko Isi izarangira muri mu kwezi gutaha kwa 10 uyu mwaka wa 2018.
None Uwumugab Yazirik?Ga