Print

Iby’ ibendera ry’ u Rwanda ryagiye ku kwezi n’ akabuye Amerika yaruhaye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 September 2018 Yasuwe: 9108

Iryo bendera ry’ u Rwanda ryagiye ku kwezi ni kimwe mu biboneka mu ngoro y’ ibidukikije iri mu karere ka Karongi mu ntara y’ Iburengerazuba. Aha ni naho honyine hari ingoro y’ ibidukikije muri Afurika. Iyi ngoro irimo akabuye kavuye ku kwezi gasobanuye byinshi ku mubano w’ u Rwanda n’ Amerika n’ ikimenyetso cy’ icyogajuru Amerika yakoresheje ijya ku kwezi.

Ingoro y’ibidukikije igizwe n’amamurika abiri irya mbere rivuga ku ngufu zisubira n’ingufu zitisubira, imurika rya kabiri rivuga ku umutungo kamere n’ urusobe rw’ibinyabuzima. Naho imurika rya gatatu akaba ari ibimera harimo imiti gakondo.

Aho umuntu atangirira asura iyi ngoro niho hari ibendera ry’ u Rwanda amateka agaragaza ko ryagiye ku kwezi rijyanywe n’ Abanyamerika nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe n’ umukozi ushinzwe gusurisha abasura iyi ngoro y’ ibidukikije Jean de Dieu Mugabarigira.

Yagize ati “Ririya bendera ni ibendera ry’ u Rwanda ryakoreshejwe na repubulika za mbere, ryagiye ku kwezi mu 1972 rijyanywe n’ Abanyamerika igihe bajyaga ku kwezi muri misiyo yiswe Apolo17. Bakoze misiyo nyinshi, hari misiyo yiswe apolo 11, 12 ariko iriya niyo yabaye successful”


Jean de Dieu Mugabarigira usurisha Ingoro y’ Ibidukikije

Icyo gihe US yajyanye ku kwezi amabendera y’ ibihugu 132 byari bigize Umuryango w’ Abibumye icyo gihe harimo n’ u Rwanda. U Rwanda rwinjiye muri UN tariki 18 Nzeli 1962. Iryo darapo ry’ u Rwanda ryatangiye kumurikwa muri 2015.

Amerika ivuye ku kwezi yasubije ibihugu amabendera yabyo. Mu ngoro y’ Ibidukikije iri I Karongi harimo n’ akabuye kavuye ku kwezi. Aka kabuye ngo gasobanuye amahoro n’ikizere.

Yagize ati “Ni agace gatoya k’ akabuye katurutse ku kwezi. Amerika yagahaye u Rwanda mu buryo bwo kugaragaza amahoro n’ icyizere ifitiye u Rwanda”


Iyi nyubako niyo ikoreramo Ingoro y’ ibidukikije rukumbi iboneka muri Afurika

Ikindi kiboneka muri iyi ngoro ni ikimenyetso cy’ icyogajuru Leta Zunze ubumwe za Amerika zakoresheje muri misiyo bise ‘Apolo17’.

Amakuru y’ uko Amerika yagiye ku kwezi ntabwo avugwaho rumwe mu Isi kuko hari abahanga bavuga ko kugeza ubu nta muntu urabasha kugera ku kwezi.

Ukwezi ni inyenyeri igaragiye Isi nk’ uko Isi nayo ari umwe mu mibumbe igaragiye Izuba. Ukwezi ni inyenyeri ya 5 mu bunini mu nyenyeri zose ziri mu isanzure. Umurambararo w’ ukwezi ni kilometero 3 474. Intera iri hagati y’ Isi n’ ukwezi ni kilometero 381 500.


Ibuye ryo ku kwezi , ibendera ry’ u Rwanda, n’ icyogajuru byagiye ku kwezi buri mu biranga amateka y’ ibidukikije mu Rwanda