Print

Dore urutonde rw’ibintu 8 bisekeje abakinnyi bagiye bakorera mu kibuga bikavugisha abatuye isi

Yanditwe na: Martin Munezero 26 September 2018 Yasuwe: 8946

8. Ashley Cole yarashe umunyeshuri

Muri 2011 ubwo ikipe ya Chelsea yakoraga imyitozo,Ashley Cole yaje kurasa umunyeshuri w’imyaka 21 ku mbunda yari yazanye mu myitozo bimuviramo gucibwa ihazabu y’ibihumbi 250 by’amapound

7. Charles N’zogbia yishyuye ngo bamukorere provisore.

Uyu mukinnyi wahoze ukinira amakipe nka Aston Villa yaje guhanwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko yishyuye umuntu ngo amukorere provisoire.

6. Luis Suarez yarumanye akagira n’irondaruhu

Uyu musore ukinira ikipe ya Barca yahanwe kubera kuruma abakinnyi inshuro 3 arizo akina mu Bwongereza,akina mu Buholandi ndetse no mu gikombe cy’Isi cya 2014.Akaba yaranazanye irondaruhu kuri Patrick Evra.

5. Jermaine Pennant yibagiwe imodoka ye ku muhanda amezi 5

Uyu musore wakinnye mu makipe nka Liverpool n’izindi agikina muri Espanye muri Real Zaragoza yaje kwibagirwa imodoka ye ku muhanda amezi 5 yose kugeza igihe ikipe ye imubwiye ko yayibagiwe.

4. Nile Ranger yishushanya izina rye mu isura

Uyu musore wakiniraga Newcastle United yaranzwe n’amabara menshi harimo gufungirwa ubujura n’ubugome yaje gushyira izina rye mu isura ye nka tatoo.

3.Joey Barton atwikisha mugenzi we itabi mw’ijisho

Joey Barton waranzwe n’amabara menshi n’amakarita atukura menshi yaje gutwikisha mugenzi we bakinanaga itabi mw’ijisho Jamie Tandy bakinanaga mw’ikipe ya Man city acibwa n’ihazabu y’ibihumbi 65 by’ama pound

2. Mario Balotelli yitwikira inzu

Mario Balotelli yaje gutwika inzu ye ari gutera fireworks cyangwa se feu d’artifices bimuviramo kwitwikira inzu agikina muri Man City.

1. Serge Aurier waje gutuka umutoza we n’abakinnyi bakininanaga

Serge Aurier yaje kuvuga nabi umutoza we Laurent Blanc avuga ko akora ibyo Zlatan Ibrahimovic ashaka ariko abisobanura mu magambo ateye isoni ku rubuga rwa Periscope ibintu byabonywe n’abantu benshi nyamara bikarangira ahanwe amezi 2 akina mw’ikipe y’abana.