Print

Umugabo bamusanze yapfiriye mu rusengero rw’ Itorero Born Again Church

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 September 2018 Yasuwe: 1524

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala Luke Owoyesigyire yatangaje ko uyu mugabo Michael Jjuuko w’ imyaka 38 y’ amavuko yabonywe n’ abaturage bihitiraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu murambo ntiwabonetseho igikomere, bituma polisi ikeka ko uyu mugabo yaba yazize urupfu rusanzwe cyangwa uburozi.

Yagize ati “Nta maraso yari aho yapfiriye nta n’ ikimenyetso cy’ uko yaba yiyahuye. Gusa iperereza ryatangiye, umurambo wajyanywe mu buruhukiro ngo akorerwe ikizami cyo gutahura icyateye urupfu”

Uyu mugabo Jjuuko yari azwi cyane kuko inshuro nyinshi abaturage bamubonaga yasinze. Aba baturage bavuga batigeze bamubona yinjira muri uyu rusengero umurambo we bamusanze.

Polisi iti “Twafashe amajwi y’ abaturanyi bari bazi uyu mugabo n’ imyitwarire ye. Batubwiye ko batamuzi nk’ umusenzi ahubwo bazi bamuzi nk’ umusinzi”.

Umuyobozi w’ iri torero Madamu Roseline Nansubuga yavuze ko atari azi uwo mugabo Jjuuko mu rusengero rwe.

Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze buvuga ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe n’ isindwe rivanze n’ inzara kuko atari afite umugore cyangwa umuryango wo kumwitaho.