Print

Mourinho na Paul Pogba bashwaniye mu myitozo kubera Instagram

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2018 Yasuwe: 1821

Mourinho yababajwe n’amashusho Pogba yashyize kuri Instagram ari guseka nyuma y’aho Manchester United yasezererwaga na Derby County kuri penaliti 8-7 mu mikino ya Carabao Cup.

Paul Pogba na Andreas bagaragaye bari guseka ku mukino Manchester United yatsinzwemo na Derby County

Aya mashusho yagaragaje Pogba ari guseka we n’umukinnyi bakinana Andreas Pereira muri stade ya old Trafford ahabereye umukino.

Mourinho uri mu mazi abira,yatekereje ko Pogba yasekejwe no gutsindwa kwa Manchester United bituma yibasira uyu mukinnyi ku munsi w’ejo ubwo bahuriraga mu myitozo.

Mourinho yateje akavuyo ubwo yashakaga kumenya igihe Pogba yashyiriye aya mashusho kuri Instagram kugira ngo amenye neza niba Pogba yarabikoze nyuma yo gutsindwa na Manchester United,afatirwe ibihano.

Biravugwa ko aya mashusho Pogba yayafashe mbere y’uko Derby ibatsinda gusa ntibyabujije Mourinho kwibasira uyu mukinnyi we ndetse bagashaka gukozanya mu myitozo yok u munsi w’ejo.