Print

Umunyamakuru KNC yanenze Apôtre Gitwaza wiyise umuhanuzi wa mbere muri Afurika

Yanditwe na: Martin Munezero 27 September 2018 Yasuwe: 10692

Ku mugoroba wo ku wa 25 Nzeri 2018, nibwo hatangiye icyiswe Gitwaza Challenge, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda batangiye ku munenga bavuga ko yakabije cyane yiyita umuhanuzi urenze abandi mu Rwanda no muri Afurika yose.

Iyo nkubiri yaje ku mbuga nkoranyambaga, wasangaga abantu basubiramo amagambo yavuzwe na Gitwaza, aho buri wese yiyitaga uko ashaka akavuga ko ari we uruta abandi.

KNC nawe yabyutse anenga Gitwaza n’abandi biyita abahanuzi badasanzwe usanga baka amafaranga abayoboke babo babizeza ibitangaza bizaageraho nyamara bagategereza bagaheba.

Yagize ati “ Numvise ngo murashaka kugarura ibyo Satani yari yarabanyaze ariko icyo nibaza icyo mukorera ni Isi, ni Ijuru?, ni ukuvuga ngo muri ino minsi turi mu bihe bya nyuma bavandimwe,nimwirinde abantu bashobora no kubayobya, nimwumva ibyo Yesu yasize avuze.”

Yakomeje agira ati “ Hari abazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazakora ibitangaza mu izina ryanjye, nibinashoboka bazamanura n’inyenyeri n’umuriro kugira ngo bayobye intore zanjye niba bishoboka, ibyo biratwereka ko tugeze mu bihe bisatira ibya nyuma.”

Usibye Gitwaza hanavuzwe Bishop Rugagi Innocent wakunze kugurisha abayoboke b’idini rye udutabo, amakaramu n’ibindi ababwira ko ababigura bazahabwa imigisha idasanzwe.

Apôtre Paul Gitwaza yakunze kumvikana mu buhanuzi bwo mu bihe bitandukanye butavuzweho rumwe. Mu 2015 yahanuye iby’imperuka y’Isi, bica igikuba muri rubanda ariko birangira itabaye.

Ibi nyuma yarabihakanye. Ati “Sinavuze ko Isi izarangira ku itariki 28 Nzeri. Impamvu ntabivuga ni uko Bibiliya itatubwira umunsi, icya kabiri nanjye nzi umunsi Isi izarangirira nta ngendo najyamo, sinakwigisha abantu gukora no gutekereza no kureba imbere.’’

Bishop Innocent Rugagi nawe, yahanuriye umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ko azaritwara, ntibyakunda.

Muri uwo mwaka kandi hari amashusho ataravuzweho rumwe yamugaragaje yaturira imigisha ku bakiristo be bifuza amafaranga, imodoka, inzu n’ibindi bitewe n’icyo umuntu yifuza, ko bagiye kubibona mu gihe gito.


Comments

27 September 2018

mwitonde kuvuga abakozi bimana nabi mutazabibazwa


yes 27 September 2018

Ariko KNC nawe yanenga abantu babura ibyabandi azabaze asubize radion yabandi yariye umujura gusa urumuhemu knc


MAZINA 27 September 2018

Aba biyita ABAHANUZI,babiterwa n’abayoboke babo bemera ko ari abakozi b’imana kandi atari byo.Muli 1 Yohana 4:1,imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho twasengera.Abantu rero,aho gushishoza,bakabanza kwiga Bible neza,bapfa kureba umuntu ufite "akarimi keza" nka Gitwaza.Noneho akababeshya bakemera.Muribuka Gitwaza abeshya abantu muli 2003,igihe mu Rwanda hari amatora.Yabeshye abayoboke be yuko Maliya na Yozefu bagiye I Bethlehem "GUTORA".Nyamara bari bagiye kwibaruza (census/recensement).Byisomere muli Luka 2:5.Muribuka nanone Gitwaza atubeshya ngo Izuba n’Ukwezi bigiye kwijima.Nyamara ntabyabaye.Imana idusaba "gusohoka" mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku munsi w’imperuka.Muli Matayo 15:14,havuga ko "iyo impumyi iyoboye indi mpumyi,zombi zigwa mu mwobo".