Print

Umugabo uzwiho kubaka umubiri mu buryo butangaje muri Uganda yapfuye

Yanditwe na: Muhire Jason 27 September 2018 Yasuwe: 2711

Byekwaso yapfiriye mu Budage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nzeri 2018, ariko icyaba cyateye urupfu rwe kikaba kitaramenyekana.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Bon van Deer wari inshuti ya hafi ya Byekwaso, yatangaje akababaro yatewe n’urupfu rwe agira ati “Ruhukira mu mahoro Ivan Byekwaso, urugamba rwawe wararurwanye, rukomeze kugeza igihe tuzongera guhura”.

Byekwaso yashatse ubuhunzi mu Budage mu mwaka wa 2016, ubwo yari akubutse mu marushanwa mpuzamahanga yaberaga muri Hungary.

Byekwaso yavukiye i Jinja muri Uganda, abyarwa na William Byekwaso witabye Imana hamwe na Florence Nabukalu. Mu mwaka wa 2005 nibwo yatangiye imyitozo yo kubaka umubiri mu 2005 atozwa n’uwitwa Martin.

Mu Ugushyingo 2014, Ivan Byekwaso yegukanye umudali wa Bronze muri iyi mikino yaberaga mu mujyi wa San Diego.

Urupfu rw’uyu musore wapfuye akiri muto, rukaba rwasigiye benshi agahinda nk’uko bagiye babitangaza babicishije ku mbuga nkoranyambaga.


Comments

MAZINA 27 September 2018

RIP ndugu BYEKWASO.Jinja narahabaye kandi ndahakunda.Ariko tujye twibuka ko Yesu yahoraga abwira abigishwa be guhora biteguye.Ntibaheranwe n’ibyisi gusa.Ahubwo bagashaka "mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga.YESU yahoraga atwibutsa ko abantu bumvira inama ze,azabazura ku Munsi w’Imperuka,akabaha Ubuzima bw’Iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Abantu batuye isi hafi ya bose,ntabwo bashaka gukurikiza iyo nama.
Usanga bibera gusa muli shuguri,sport,amashuli,politike,etc..Wababwira ibyerekeye imana,bakabikuba na zero.Bakwiye kwibuka ko impamvu imana yarimbuye abantu bose bali batuye isi ku gihe cya NOWA,nuko banze kumva ibyo NOWA yababwiraga byerekeye imana.Ngo bazize kutabyitaho.Ni YESU ubwe wabivuze muli Matayo 24:37-39.Ngo niko bizagenda ku Munsi w’Imperuka uri hafi.