Print

U Buhinde :Bakuyeho icyaha cyo guca inyuma uwo mwashakanye

Yanditwe na: Muhire Jason 28 September 2018 Yasuwe: 1466

Urukiko rw’Ikirenga mu Buhinde rwakuyeho itegeko ryahanaga umuntu ufashwe yaciye inyuma uwo bashakanye, ryanengwaga kuba rituma abagore bafatwa nk’umutungo w’abagabo.

Itegeko ryari rimaze imyaka 158 rikurikizwa, ryahanaga umugabo wese ufashwe aryamanye n’umugore washyingiwe igihe cyose atabiherewe uburenganzira.

Ubwo yasomaga umwanzuro ukuraho iri tegeko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dipak Misra, yavuze ko nubwo guca inyuma uwo mwashakanye bishobora gutuma mutandukana, bitazajya bihanwa nk’icyaha.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusabe bwo gukuraho itegeko bwatangijwe na Joseph Shine, Umuhinde utuye mu Butaliyani, aho mu nyandiko ya paji 45 yagaragaje uburyo ribangamira abagabo, mu gihe abagore bafatwa nk’ibikoresho.

Nubwo nta mibare igaragaza ababa barafunzwe kubera iki cyaha, umunyamategeko Kaleeswaram Raj, yavuze ko hari abagabo wasangaga bashinja abagore babo iki cyaha mu gihe bagiye gutandukana, bakabasiga icyasha kandi barengana.

Uyu mwanzuro ko hari bamwe batawushyigikiye barimo n’abo muri guverinoma bavuga ko bigiye gutuma abantu barushaho guca inyuma abo bashakanye.

Ibihugu byinshi ku Isi nubwo bidashyigikira guca inyuma umufasha wawe, byagiye bikuraho amategeko arebana no guhana ababikoze.