Print

Umwarimu muri kaminuza ya Toronto yatunguye abanyeshuli abereka filimi y’urukozasoni ari kwigisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 2987

Aba banyeshuli ba Psychology batunguwe n’iki gikorwa cya Professor wabo,waberetse filimi y’urukozasoni ku bw’impanuka.

Ubwo uyu mwarimu yarimo afungura isomo agiye kwigisha abanyeshuli,yafunguye atabishaka filimi y’urukozasoni yari atunze bose barumirwa cyane ko n’amajwi ya projector yabo yari hejuru cyane.

Bamwe mu banyeshuli bababajwe n’iki gikorwa kigayitse cy’uyu mwarimu wabo bamwe bahitamo kwigendera abandi bavuza induru bamwamagana.

Uyu mwarimu yakoze aya mahano ku wa mbere w’iki cyumweru,ubwo yari mu kazi ke yigisha abanyeshuli ba kaminuza ya Toronto,ishami rya Scarborough.

Ikinyamakuru cy’iyi kaminuza cyitwa The Varsity cyavuze ko umwe mu banyeshuli yafashe amashusho y’aya mahano yakozwe na mwarimu wabo ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga none yakwiriye hose.


Abanyeshuli batunguwe n’ibyo mwarimu wabo yakoze bituma bamwe bisohokera