Print

Rayon Sports na APR FC nizo zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro Development Fund

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2018 Yasuwe: 2701

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangijwe imikino y’Agaciro Development Fund,yatangiye APR FC inyagira Etincelles FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Byiringiro Lague watsinze 2 na Nsengiyumva Mustapha uherutse kugurwa n’iyi kipe ya gisirikare avuye muri Police FC.

Lague yafashije APR FC kunyagira Etincelles

Byiringiro Lague yafashije APR FC kuyobora igice cya mbere n’igitego 1-0,ashimangira intsinzi mu gice cya kabiri we na Nsengiyumva Mustapha.

AS Kigali yahise itana mu mitwe na Rayon Sports mu mukino wa kabiri watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,urangira Rayon Sports iwutsinze ku bitego 3-1.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ikina neza cyane, ndetse rutahizamu Mbondi Christ abona uburyo bukomeye cyane imbere y’umunyezamu Ndanda abupfusha ubusa.

Ku munota wa 10, rutahizamu wa AS Kigali Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu kuri penaliti yateye neza nyuma y’ikosa umunyezamu Bashunga Abouba yamukoreyeho ubwo yari umwambuye umupira,akamugusha.

Rayon Sports yahise itangira kurusha AS Kigali bikomeye, yishyura iki gitego ku munota wa 41 w’umukino,gitsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb,ku mupira yahawe na Donkor Prosper.

Bimenyimana Bonfils Caleb uhagaze neza muri iyi minsi, yaje gutsinda igitego cya kabiri mu munota wa 79 ku mupira mwiza yahawe na Kevin,ahita yunganirwa na Nova Bayama watsinze igitego cya 3 kuri Coup Franc ku munota wa 90,AS Kigali isezererwa ityo.

Rayon Sports igomba gutana mu mitwe na APR FC ku Cyumweru saa cyenda n’igice,mu mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Agaciro mu gihe Etincelles FC na AS Kigali zizakina saa saba ku mukino w’umwanya wa 3.

Ikipe izatwara igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018, izahabwa igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), ikipe ya kabiri izafata miliyoni imwe (1.000.000 FRW) mu gihe ikipe ya gatatu izatwara ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW).