Print

Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports yabonye ikipe nshya yerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2018 Yasuwe: 3182

Uyu mutoza wavuye muri Rayon Sports bitewe n’akavuyo yateje mu bakinnyi bigatuma batsindwa umusubirizo,yamaze kwerekeza muri Libya aho agiye gutoza ikipe ya Al Ittihad mu gihe kingana n’umwaka.

Ivan Minnaert yageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka asimbura Karekezi Olivier weguye ndetse atangira yitwara neza kuko mu mikino ya CAF Confederations Cup yabyitwayemo neza asezerera ikipe ya Costa do Sol ageza Rayon Sports mu matsinda y’iri rushanwa.

Umwuka waje kuba mubi ubwo uyu mubiligi yatangiraga gushwana na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bituma we n’abatoza bari bamwungirije barimo Lomami Marcel na Jannot Witakenge bahagarikwa nyuma basimbuzwa umutoza Robertinho umeze neza muri iyi minsi.

Ivan Minaert yagizwe umuyobozi wa siporo tariki ya 19 Kamena 2018 nyuma y’aho kuwa 11 Kamena 2018 ari bwo we,Lomami Marcel na Jeannot Witakenge bari bahagaritswe mu kazi ko gutoza Rayon Sports bitewe n’umwuka mubi waje mu bakinnyi ugatuma umusaruro uba mubi cyane.



Comments

tsinda 29 September 2018

nta mwuka mubi yateje mu bakinnyi ujye ubanza,utekereze ibyo wanditse, awuteza,se niwe gisuperi n ishyamba