Print

Cristiano Ronaldo yasubije abamushinje kugirira ishyari Modric na Salah

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2018 Yasuwe: 2392

Uyu rutahizamu ukunzwe na benshi ku isi yavuze ko abamushinje kugira ishyari bigatuma atitabira umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza wabereye mu Bwongereza bamubeshyeye kuko yatwaye ibikombe byinshi,atababazwa no kubura igihembo kimwe.

Yagize ati “Ndashimira Luka Modric wegukanye FIFA The best na Mohamed Salah yari akwiriye Puskas Award,kuko yatsinze igitego cyiza.Ibihembo biba ari ibihembo,natwaye byinshi.Nkina kugira ngo ntsinde ntabwo nkina kugira ngo mpabwe ibihembo.Maze imyaka 15 nkina ku rwego rwo hejuru,kandi nishimiye ibyo maze kugeraho muri ruhago.”

Ronaldo ntiyanenze abavuze ko yibwe igihembo cy’igitego cyiza yatsinze Juventus muri Mata uyu mwaka,kuko yemeje ko cyari igitego cyiza cyane.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru,Cristiano Ronaldo na Messi ntibitabiriye umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza ku isi,byateje urunturuntu mu bantu gusa ku munsi w’ejo nibwo Cristiano Ronaldo yavuze bwa mbere kuri ibi bihembo byatanzwe.


Ronaldo yavuze ko yishimiye ibyo amaze kugeraho mu mupira w’amaguru nta shyari yagiriye Modric na Salah