Print

Umupolisi yafashwe ari gusambanyiriza umugore w’umwavoka ku biro bya polisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2018 Yasuwe: 3648

Uyu mupolisi w’umunya Wales, yishe akazi afatwa yamanuye ipantaro ari gusambanya uyu mugore wunganira abantu mu mategeko wamusanze ku biro bye mu masaha y’akazi.

Rachel wafashwe ari gusambanira n’umupolisi ku biro byabo

Ricky Price w’imyaka 42 yafashwe yambaye ubusa hasi, ari gusambanyiriza uyu mugore mu cyumba bahatiramo ibibazo abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Price uhembwa ibihumbi 54 by’amapawundi ku mwaka yafashwe n’umuyobozi we ari gukora aya mahano ndetse aba bombi baciye inyuma abo bashakanye.

Price akimara gufatirwa muri aya mahano yahise yegura ku kazi ariko abwirwa ko agomba kuguma ku kazi kugeza yitabye urukiko kugira ngo akanirwe urumukwiriye kubera iyi myitwarire mibi yagaragaweho kandi ari mu kazi.