Print

Miss Iradukunda yagarutse mu Rwanda avuga bimwe mu bintu yigiye muri Amerika

Yanditwe na: Muhire Jason 29 September 2018 Yasuwe: 1823

Nyuma yuko iri serukiramuco rirangiye, Miss Iradukunda yahise aboneraho gufata umwanya wo gutembera agasura ahantu hatandukanye muri iki gihugu cy’igihangange mu gihe cy’ukwezi yagombaga kuhamara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri nibwo uyu mukobwa yagarutse i Kigali, avuga ko yagize urugendo rwiza yanigiyemo byinshi harimo amateka y’iki gihugu gifatwa nk’icyambere ku Isi.

Ati “Nagize amahirwe yo gutembera ahantu hanyuranye harimo White House, Capitol Hill, Lincoln memorial, Washington monument na 9/11 memorial site muri New York. Nigiyeyo byinshi harimo n’amateka ya Amerika ndetse mpura n’abantu batandukanye”.

Miss Iradukunda Liliane yavuze ko ubu agiye gukomeza imyiteguro y’irushanwa rya Miss World azitabira mu Kuboza uyu mwaka aho azaba ahagarariye u Rwanda.

REBA HANO AMAFOTO Y’AHANTU YASUYE: