Print

Dr Ngirente yasabye abo bireba kwihutisha ibyumba by’ amashuri birimo kubakwa mu gihugu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 September 2018 Yasuwe: 819

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Nzeri 2018, Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare, mu muganda rusange usoza ukwezi wahuriranye n’ibikorwa byo gutangiza ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.

Uyu muganda witabiriwe n’ abaminisitiri barimi Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura, Minisitiri w’ ibikorwaremezo Claver Gatete , Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba aho bakoze umuganda wo gusiza ikizabanza kizubakwamo ibyuma 12.

Uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge gufite Insanganyamatsiko igira iti “Duharanire ubumwe n’ubwiyunge mu muryango”.

Dr Ngirente yavuze ko abanyarwanda bose bemera ko amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge ari inkingi y’iterambere rirambye.

Yashishikarije abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo muri uku kwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko bizabafasha gushyigikira ubumwe mu miryango no kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa muri zimwe mu ngo.

Ati “Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, ibikorwa byateguwe bizadufasha gushyigikira ubumwe mu miryango yacu. Ubumwe nyabumwe buhera mu miryango kandi nk’uko tubizi umuryango nyarwanda niryo shingiro ry’igihugu cyacu. Imiryango imeze neza bituma n’igihugu cyacu kimera neza.”

Yasabye ababyeyi gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cyacu n’ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, guha abana babo uburere bwiza kugira ngo bazakure batirebera mu ndorerwamo y’amoko.

Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwasohotse mu ntangiriro za 2016 bwerekanye ko abagera kuri 92,5% bemeza ko bageze ku bumwe n’ubwiyunge. Iki gipimo kikaba cyarazamutseho 10% ugereranyije n’icyo mu mwaka wa 2010.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Uwimana Xaverine yabwiye IGIHE ko muri uku kwezi hazibandwa ku gushyigikira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byagezweho.

Hazanakobwa ibiganiro mu baturage bigaruka kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, hazaba ibikorwa byo kuremera abatishoboye cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwa birimo gukurikirana ibiganiro bibera mu mashuri.

Muri uyu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri kandi muri Nyagatare, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 12, by’Urwunge rw’Amashuri rwa Rukomo.