Print

Abambara imyenda ibahambiriye bararye bari menge

Yanditwe na: Muhire Jason 30 September 2018 Yasuwe: 3279

Nubwo abakobwa n’abagore bakunze kwambara imyambaro ibaboshye cyane umubiri, nka za kola (collants), bene iyo myambaro ngo igira ingaruka zikomeye.
Kwambara kola, zimwe mu ngaruka zabyo, izikunze kuvugwa ni ugutuma umubiri udakora neza, cyane cyane mu gutemberera kw’amaraso.
Hakizimana Garasiyani, umuganga uvura indwara zisanzwe mu bitaro bya CHUK , aganira n’ Itangazamakuru yagaragaje n’izindi ngaruka zikomeye zishobora guterwa no kwamabara imyenda idatuma umubiri uhumeka.
Yagize ati (...)

Nubwo abakobwa n’abagore bakunze kwambara imyambaro ibaboshye cyane umubiri, nka za kola (collants), bene iyo myambaro ngo igira ingaruka zikomeye.

Kwambara kola, zimwe mu ngaruka zabyo, izikunze kuvugwa ni ugutuma umubiri udakora neza, cyane cyane mu gutemberera kw’amaraso.

Hakizimana Garasiyani, umuganga uvura indwara zisanzwe mu bitaro bya CHUK , aganira n’itangazamakuru yagaragaje n’izindi ngaruka zikomeye zishobora guterwa no kwamabara imyenda idatuma umubiri uhumeka.

Yagize ati "Amapantalo aboshye umuntu ashobora kugira uruhare mu gutuma uruhago rudakora neza mu gihe yegereye umubiri cyane. Ikindi ni uko ashobora no gutera udusebe hafi y’ahari imyanya myibarukiro cyane ku bagore bitewe no kwikubaho.”

Hakizimana akomeza agira ati “Kwambara bene ariya mapantalo bishobora no gutuma umuntu ahindura imigendere agacumbagira cyangwa akajya agenda ababara, ikindi kandi ku mugore utwite wambaye kora bituma inda itisanzura.”