Print

Imodoka yari itwaye Team Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya yakoze impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2018 Yasuwe: 1893

Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi bisi yari itwaye abakinnyi ibajyana mu gace kitwa Ngolbang hagombaga gutangirira agace ka kane,k’iri rushanwa rya Grand Prix Chantal Biya riri kuba ku nshuro ya 18, kagombaga gukinwa ku munsi w’ejo hashize kava ahitwa Ngolbang kerekeza ahitwa Sangmelima-Meyomessala.

Ahagana mu ma saa 10h30 z’igitondo,nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yakoze impanuka, maze abakinnyi 15, komiseri umwe n’umushoferi barakomereka,bajya kuvurirwa mu bitaro by’akarere ka Mbalmayo.

Team Rwanda na Burkina Fasso basohotse muri ibi bitaro by’akarere bya Mbalmayo barekeza I Yaounde kwisuzumisha neza,mu gihe Cote d’Ivoire yahisemo gukomeza irushanwa.

Mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Cameroon,Fecacyclisme,ryatangaje ko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomerekere bikomeye cyane muri iyi mpanuka,uretse ko bamwe bagize ibikomere bidakanganye.

Kugeza ubu Umuryango nturamenya abakinnyi ba Team Rwanda bakomeretse gusa amakuru aravuga ko Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure bagiriye ibikomere muri iyi mpanuka.

Team Rwanda yerekeje muri Cameroon, iyobowe n’Umutoza Sempoma Felix n’abakinnyi 5 barimo Nsengimana Jean Bosco na Uwiyeyimana Bonaventure bakinira Benediction Club y’i Rubavu; Rugamba Janvier; Manizabayo Eric na Uwiduhaye.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Cameroon-info.net abitangaza,abashinzwe gutegura iri rushanwa bemeje ko abakinnyi batahungabanyijwe n’iyi mpanuka barimo na Maillot Jaune, barasiganwa uyu munsi mu gace ka nyuma kareshya n’ibirometero 170, kava ahitwa Sangmelima kerekeza i Yaounde.

Nyuma y’agace ka 3 kaherukaga gukinwa,umunya Slovakia witwa Juraj Bellan niwe wari ufite umwenda w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange, aho yarushaga amasegonda 07 undi munya Slovakia witwa Jan Andrej Cully wari umukurikiye ku mwanya wa 2, mu gihe umunyarwanda wari hafi ari Uwizeyimana Bonaventure wari ku mwanya wa 7, arushwa amasegonda 20 n’uwa mbere.