Print

Umuhanzikazi Waje agiye gukora indirimbo n’umuhanzi nyarwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 30 September 2018 Yasuwe: 443

Umuhanzikazi Waje agiye gukora indirimbo n’umuhanzi nyarwanda

Umuhanzikazi Waje agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melody.

Muriki cyumweru nibwo umuhanzikazi Waje yageze I Kigali aho yari yatumiwe mu gitaram cy’imbatura mugabo cya Kigali Jazz Junction aho yari gufatanya n’umunyarwanda Muyango Jean Marie .

Nyuma y’iki gitaramo kitabiriwe mu buryo butandukanye ugereranyije n’ibindi bitaramo bitegurwa na Kigali Jazz Junction ,Abinyujije kuri Instagram kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko ubu ari muri studio ari gukora indirimbo .

Nyuma yibi umwe mu ba Producer bamaze kubaka izina hano mu Rwanda yahise afata iyi foto ayikurikiza amagambo ashimira Imana kuba arimo gukora iyi ndirimbo, aho yavuze ko ari indirimbo Waje yahuriyemo n’umuhanzi Bruce Melody ndetse no muri iyo foto Waje yashyize hanze yagaragayemo Bruce Melody yicaye kuruhande bivugwa ko we yari mu cyumba arimo gufatwa amajwi.

Ibi bikemezwa nuko mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuri uyu wa Gatanu Bruce Melody yari umwe mu bahanzi bari baje kwifatanya nawe mu gitaramo.

Twakwibutsa ko Uyu mugore afite imyaka 38 y’amavuko, ubusanzwe yitwa Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe, ni umwe mu bahanzi bubashywe muri iki gihugu cya Nigeria dore ko usibye kuririmba ari n’umwe mu bakunze kuba bari mu ikipe y’akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Voice of Nigeria.

Izina ry’ubuhanzi akoresha rya WAJE, mu magambo arambuye rivuga (Words Aren’t Just Nothing Enough), ugenekereje mu magambo y’ikinyarwanda risobanura ko ‘Amagambo adahagije’.

Ni umuhanzikazi wabitangiye akiri muto aho yari muri korali yo ku ishuri ribanza yizeho, gusa yaje kwinjira mu muziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2007.

Muri 2008, nibwo yumvikanye mu ndirimbo ‘Do Me’ ya P Square. Indirimbo yabaye nk’ifunguye amarembo kuri uyu muhanzi aho nyuma yaje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo, Diamond Platnumz, Tiwa Savage n’abandi.

Uyu muhanzikazi kandi yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Nigerian Music Awards, Dynamix Awards, City People Awards n’ibindi. Amaze gukora alubumu zitandukanye zirimo n’iyo yitiriye izina rye ‘WAJE’.