Print

Pep Guardiola yatangaje umukinnyi yifuza kugura mu ikipe ya PSG kugira ngo amufashe kwegukana UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2018 Yasuwe: 1796

Mbappe ufatwa nk’umukinnyi uzasimbura Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bigaruriye imitima y’abakunzi ba ruhago kubera umupira bamaze imyaka irenga 10 bakina,akundwa bikomeye na Pep Guardiola ndetse arifuza kumugira umukinnyi uhenze mu mateka y’isi kuko yifuza kumutangaho akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi mu kwezi kwa mbere.

Mbappe arifuzwa bikomeye na Pep Guardiola

Pep Guardiola uheruka gutwara Shampiyona y’Ubwongereza akoze agashya ko kugira amanota 100,yamenye amakuru ko PSG ishobora kugurisha umukinnyi umwe mu bakomeye ifite kugira ngo ihunge ibihano bya Financial Fair Play,akaba ariyo mpamvu yifuza kugura uyu musore mu kwezi kwa mbere kugira ngo amufashe kwitwara neza.

Guardiola yakunze uyu musore akiri muto mu ikipe ya AS Monaco gusa ntiyagira amahirwe yo kumusinyisha kuko PSG yamutiye AS Monaco umwaka umwe,ihita imusinyisha muri uyu mwaka ku kayabo ka miliyoni 165.

Guardiola arifuza kugurisha Raheem Sterling kugira ngo abone amafaranga yo kugura Mbappe watowe nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gikombe cy’isi mu Burusiya.