Print

Anastasie wamamaye kubera gutega moto yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 30 September 2018 Yasuwe: 2856

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 mu mujyi wa Kigali Kuri Serena Hotel hatowe Nyampinga w’ibidukikije [ Miss Earth ] ndetse mu mwaka wa 2018 akaba yaregukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi [ Miss Popularity ].

Ibi birori byo gutora Nyampinga w’ibidukikije byakerereweho bitangira saa 20:30 aho byari biteganyijwe ko bizatangira saa 5:00 z’umugoroba. Aho ng byatewe n’akanama nyempuramaka kakererewe ho mu gihe bari bategerejwe ngo batange amanita kuri bano bakobwa bitabiriye ibikorwa bya Miss Rwanda mu gihe cyahise.

Iki gikorwa cyayobowe n’abari bagize akanama nkemurampaka batatu aribo Mike Karangwa, Angelique ndetse na Rachel batangaga amajwi kuri aba bakobwa. Nyuma y’uko buri mukobwa anyuze imbere y’akanama nkemurampaka akanabazwa bimwe mu bibazo, bananyuze imbere y’akanama nkemurampaka bagaragaza imishinga yabo bityo akanama nkemurampaka kagaragaza batanu ba mbere baje kuvamo Nyampinga w’ibidukikije n’ibisonga bye.

Muri ibi birori habaye umwanya wo gutoranya mo abakobwa batanu bari bwegukane ikamba barimo bagombaga gutoranywamo 3 bakurwamo Nyampinga ndetse n’ibisonga bye 2 .Muri batanu batoranyijwe ni “Umutoniwase Anastasie, Ishimwe Doreen Fiona, Igihozo Darine, Rutayisire Ingabire Phionah na Umutoni Belyse.”

Ababuze amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ni “Uwase Phionah, Isimbi Channelle, Uwase Fionah, Uwonkunda Belinda, Umutoni Bideri Mireille Destin”
Mu bakobwa batowe hejuru babashije kwinjira muri batanu ba mbere hashakishijwemo batatu ba mbere bazahagararira abandi aho Ishimwe Doreen Fiona yagizwe igisonga cya kabiri, Igihozo Darine agirwa igisonga cya mbere mu gihe ikamba ryo ryegukanywe na Umutoniwase Anastasie.

Usibye kuba Umutoniwase Anastasie yaboneyeho itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth 2018 ku rwego rw’Isi. Ikindi nuko abakobwa 10 bahataniraha iri kamba bahise bahabwa buruse zo kwiga muri University of Kigali ku buntu.

Twabibutsa gutora Miss Earth bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda aho bakobwa bahatanaga bari bamaze iminsi igera muri ine bari mu mwiherero batozwa ibintu byinshi bitandukanye birimo uko bagomba kwitwara .

REBA AMAFOTO UKO IBIRORI BYAGENZE: