Print

Senderi yasohoye indirimbo ayitura ba bihemu

Yanditwe na: Muhire Jason 30 September 2018 Yasuwe: 590

Senderi uherutse gukorera igitaramo muri Rutsiro mu murenge wa Rusebeya agasanga bazi indirimbo ze ngo yahavuye afata icyemezo cyo kubaha indi nshya mu buryo bwo kubashimisha.

Iyo ndirimbo ya Senderi yayise ‘Kamujyi’ aho aba shaka kuvuga ko nta munyamujyi uburara niyo ubuzima bwasharira bikomeye.

Ati “ Muri iyi ndirimbo yanjye nshya nashakaga kuvuga ko nta munyamujyi uburara niyo i Kigali byakwanga najya mucyaro nkakorera amafaranga naho byakwanga nkagaruka i Kigali ariko simburare.”

Senderi yakomeje avuga ko kandi iyi ndirimbo ayitura abantu bose bagiye bahemukirwa n’ inshuti zabo cyangwa abo bakorana.

Ati “ Ba bihemu nabo bumvireho, ugasanga umuntu arara ashyushya ubwonko akabira icyuya no mu masaha yo kuruhuka tukirya tukimara ariko wajya gusarura ukabona imitego iraho hafi.”

Mu buryo bw’ amajwi iyi ndirimbo ya Senderi yatunganyijwe na Producer Piano. Ngo amashusho yayo yo azaza nyuma yaramaze gusohora ay’ izindi ndirimbo zirimo Nzabivuga na Convention.