Print

Cristiano Ronaldo yandagaje umugore wavuze ko yamufashe ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2018 Yasuwe: 2779

Ku munsi w’ejo nibwo Cristiano Ronaldo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho atangaza ko ibyo umugore witwa Kathryn Mayorga w’imyaka 34 aherutse gutangariza ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage ko yamufashe ku ngufu ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ashaka kwamamarira ku izina rye.

Ronaldo yamaganye ibyo gufata ku ngufu Mayorga mu butumwa yashyize kuri Instagrma ari guseka

Yagize ati “Oya ,oya,oya.Ibyo bavuze uyu munsi ntabwo aribyo.Ni ibihuha,ni ibinyoma.Barashaka kwamamara bagendeye ku izina ryanjye,gusa ibi birasanzwe mu buzima.Ndishimye kandi meze neza.”

Mayorga usigaye ari umwarimu muri US,yavuze ko ubwo yahuraga na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2009 yari umunyamideli ndetse Ronaldo yamufatiye ku ngufu mu bwogero bwa Hoteli yitwa Palms ku wa 13 Kamena 2009.

Uyu mugore yavuze ko we na Ronaldo bahuriye mu kabyiniro ka Palms aho iki cyamamare cyari cyari cyakoreye ibiruhuko nyuma y’imikino.

Nkuko inyandiko y’ikinyamakuru Der Spiegel ibivuga,Ronaldo yatumiye Mayorga n’inshuti ye kumusura mu nzu ye yari acumbitsemo kugira ngo baze kumutembereza muri bumwe mu buvumo yifuzaga gutemberamo.

Mayorga yavuze ko akimara kubona ubu butumwa yandikiwe na Ronaldo,yamubwiye ko atakwemera kunyura mu buvumo kuko adashaka kwanduza ikanzu ye,Ronaldo amubwira ko arashaka uko abigenza.

Ubwo uyu mugore yageraga aho Ronaldo yari acumbitse yamuhaye ipantaro n’umupira ajya kwambarira mu bwogero, Ronaldo amusangamo amusaba ko baryamana aranga,amufata ku ngufu.

Mayorga yavuze ko Ronaldo yamujyanye mu cyumba,amubwira ko yifuza ko baryamana arabyanga ndetse agerageza kwirwanaho gusa biranga amufata ku ngufu.

Mayorga yavuze ko mu mwaka wa 2010 Ronaldo yamwegereye amuha akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntazagire uwo abwira ko yamufashe ku ngufu,gusa yahungabanyijwe n’ibyo yakorewe ariyo mpamvu yabishyize ku karubanda.

Uyu mugore yashyize hanze amafoto ari kumwe na Cristiano Ronaldo mu kabyiniro ko mu mujyi wa Las Vegas ,bahuje urugwiro cyane ndetse byavuzwe ko uhagarariye Ronaldo mu mategeko yavuze ko baryamanye bombi babyumvikanyeho.



Ronaldo yafotowe ari kumwe na Mayorga mu kabyiniro Las Vegas