Print

Ese umuti wo kurangiza vuba ubaho?

Yanditwe na: Muhire Jason 30 September 2018 Yasuwe: 13995

Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo 1 muri 3 ahura n’ikibazo cyo kurangiza vuba. Tuvugako umugabo afite ikibazo cyo kurangiza vuba iyo atabasha kugenzura gusohora kwe bityo agasohora hashije igihe gito cyane atangiye imibonano mpuzabitsina cyangwa se ataranayitangira. Icyo gihe umugabo aba asohora atarinjira neza mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi bituma abashakanye batishimira iki gikorwa kandi bikaba intandari y’ibibazo mu miryango.

Si urw’umwe

Rero ibibazo by’imitekerereze n’umubiri bigira ingaruka cyane mu kibazo cyo kurangiza vuba kw’abagabo. Nubwo abagabo benshi baterwa isoni no kubivuga, kurangiza vuba ni ibintu bibaho kenshi cyane. Nkuko twabibonye tugitangira iyi nkuru hafi kimwe cya gatatu cy’abagabo bose ku isi bahura niki kibazo. Hari igihe rero umuntu ahura n’ikibazo akibwira ko ariwe ahari wa mbere ukigize ndetse akanatekereza ko n’umuti w’iki kibazo wihariwe kuri we gusa. Si uko biri rwose.

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu!

Umaze iminsi wumva abamamaza ko bafite imiti ivura burundu kurangiza vuba ku bagabo. Bariya baba bishakira cash! Ahari waranabegereye ngo bakuvure maze nyuma yo kuguca amafaranga atagira ingano ntibyakunda. Si wowe gusa byabayeho. Benshi bibabaho kuko rwose bizwi neza ko nta muti wa burundu uvura kurangiza vuba. Abavuzi nkabo ngo bafite imiti y’ibimera (Rimwe na rimwe ihenze cyane) ivura neza kurusha iya kizungu nsigaye mbona baragwiye.

Hari uwo twahuye vuba aha ansobanurira uburyo bafite imiti ivura indwara zose muri iyi minsi ziri kugarika imbaga; diyabete, hepatite, cancer n’izindi zose zigize kabutindi hanze aha. Nk’umuntu uzi uko indwara zifata ndetse n’uko zivurwa aba bavuzi bamaze kundambira. Ikintangaza ariko ni uko nabo iyo bafashwe n’indwara badafata ibyo binyobwa byabo ahubwo birukankira kwa muganga!

Iby’imikorere y’umubiri birigwa

Uyu munsi uba ufite inshuti maze ejo mwahura ukumva asigaye agusobanurira iby’imiti ivura indwara zose cyane cyane izo gutera akabariro! Hari ibiganiro bikunze guca ku maradiyo mu gicuku cyane bivuga cyane ku buzima bw’imyororokere ndetse no kubaka ingo. Inama isumba izindi ni ukubyirinda. Ati kubera iki? Ibyo biganiro bisobanura imiterere n’imikorere y’umubiri bitisunze science. Ni ibiganiro rwose bishingiye ku bihuha, amarangamutima n’inyungu. Nyumvira bimwe mu byo bavuga; “Kwikinisha bitera ubugumba”, “Kwikinisha bishobora gutuma umuntu apfa”, “Iyo utaciye imyeyo kubyara birakugora”. Koko? Muri iki kinyejana kweli?

Anyway, Ese wari uziko umuganga yiga imyaka irenga 18 akiga umubiri w’umuntu? Ese ko ibigo nderabuzima, ibitaro na Clinique biri hose kuki mutabegera aho kujya mu bantu bapapira?

Ese kwa muganga bakora iki ku kibazo cyo kurangiza vuba?

Nubwo nta muti uhari uvura burundu ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo, hari ubufasha kwa muganga baha abagabo bafite iki kibazo. Uburyo bwo kuvura ikibazo cyo kurangizwa vuba ku bagabo bugizwe n’ibice bitatu (3); Kugirwa inama mu mitekerereze, imiti yongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hamwe n’imyitozo abashakanye bakora kugirango bongere igihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Uko ngiye kubabwira bavura ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo ni uburyo mpuzamahanga bushingiye kuri Science kandi bukoreshwa ku isi yose. Apana ibintu byo gufindafinda!

a) Kugirwa inama mu mitekerereze (Counseling)

Nkuko twabibonye haruguru, ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo rimwe na rimwe giterwa n’ibibazo byo mu mitekerereze ya muntu. Burya rero kwa muganga haba ubwoko bwinshi bw’abaganga; hari abavura indwara z’abana, abavura indwara zo mu mubiri, ababaga, abavura indwara zo mu mutwe, … Iyo ufite iki kibazo rero ushobora kwegera abaganga bavura indwara zo mu mutwe maze bakagufasha. Kugirwa inama mu mitekerereze rwose ni ikinti k’ingenzi mu kuvura abagabo barangiza vuba.

b) Imiti yongera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubusanzwe ikibazo cyo kurangiza vuba ku bagabo kirikiza. Iyo kitikijije wegera muganga ukugira inama ndetse ukanakora imyitozo turavuga mu gika gikurikiyeho. Iyo ibi byombi bidakunze nibwo wafata icyemezo cyo gukoresha imiti. Dore imiti ushobora gukoresha:

1. Antidepressant: Iyi ni imiti ubusanzwe ikoreshwa mu kuvura ubwingunge. Iyi miti ariko ishobora no gukoreshwa mu kuvura ikibazo cyo kurangiza vuba. Muri iyi miti twavuga nka Clomipramine, paxil, … Iyi miti ikoreshwa kuberako zimwe mu ngaruka zayo ari ugutinza gusohora. Umuti witwa Tramadol ukoreshwa mu bitaro mu kuvura ububabare, nawo ushobora gutiza igihe cyo gusohora.

2. Hari ubwoko bw’amavuta nabwo bushobora gukoreshwa mu kuvura abagabo barangiza vuba. Aya mavuta aba arimo ubwoko bw’ikinya kitwa lidocaine. Ubusanzwe aya mavuta asigwa abantu batinya urushinge kuko atuma batumva. Iyo rero umuntu ayasize ku gitsina cye bigabanya kumva maze agasohora bitinze.

c) Imyitozo yongera igihe cy’imibonano mpuzabitsina

Nkuko twakomeje kugenda tubivuga hari imwe mu myitozo cyangwa se technique abashakanye bashobora gukoresha maze bagatinza igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Muri iyi nkuru turababwira technique ebyiri rwose abashakanye bakorera mu rugo maze bagatinza igihe cy’imibonano mpuzabitsina. Gukoresha agakingirizo nabyo kandi buriya birafasha. Iyo umuntu akoresha agakingirizo ntiyumva cyane umubiri w’uwo bari gukora imibonano mpuzabitsina bityo bigatuma arangiza atinze.

1. Technique 1: The Start and End

Ubu ni uburyo bworoshye kandi bumenyerewe. Umugabo cyangwa se umugore ahagarika imibonano mpuzabitsina igihe yumva yari agiye gusohora (ariko atarasohora) amasegonda 30-60. Iyo yumvise gusohora bitakibaye, barongera bagasubukura imibonano mpuzabitsina. Ukomeza usubiramo inshuri 4 kugera kuri 5.

2. Technique 2: Squeeze Technique

Squeeze technique ni ugukanda igitsina cy’umugabo aho umutwe w’igitsina utereye. Ibi bikorwa iyo umugabo yumva agiye gusohora kandi bigakorwa amasegonda 30. Ibi bihagarika gusohora. Mushobora gusubiramo ibi inshuro zigera kuri 5 mbere yuko noneho mureka umugabo akarangiza.

Umwanzuro:

Ngayo nguko rero. Ndizera ko ntawe nibasiye muri iyi nkuru. Niba ahari kandi ambabarire. Nagirangango rwose nitse ku kintu cyo gushakira ubuvuzi aho buri. Niba nawe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba, amarembo y’ibitaro n’amavuriro biragutegereje. Ndabizi ko benshi twatojwe ko umuntu ajya kwa muganga ari uko ababara gusa cyangwa yarembye. Oya rwose, ibibazo nkibi nabyo biravurwa.


Comments

24 October 2023

Ingaruka zokwikinisha uzivugaho iki,ese umuti wizingaruka ni uwuhe?


habimana 15 April 2023

Murakoze Cyn muganga kubwinama nziza muduhaye .ikibaz cyokwikinisha cyabaye danger p . Cyajyize ibwa p .nimbikira rwose nzashim


Leonidas 20 March 2023

Murakoze cyane muri abajyanama n’abaganga beza nanjye mfite ikibazo cyo kuranjyiza vuba kubera ko namaze igihe kinini nikinisha gusa mba mbona nta kizere cyo gucyira namaze kwiyakira


Arsene Bugingo 14 January 2023

Ubwo waba ufite icyo kibazo ukarya ukaryama utarivuza koko? None ko ariho agaciro kUmugabo gashingiye, njye byari byarananiye nabona bari no gutereta madam nkabyimba kdi ntabishoboye!! Ibiraya byanjye byo nabibwiraga ko ndi mu mission kubera isoni zuko nakwamye!! My freinds nabonye umuntu yampaye umuvugutano ubu byaremeye kbsa ariko umenya yaragiye hanze ,muzamunaze: 0791997820 Akorera kigali


ishimwe 12 May 2022

Mudushirireho amavuta wakoresha usiga kugitsina


habukubaho jean baptiste 24 April 2021

nishimye inama muduhaye kandi nukuri nagerageje kuzigira umuntu warufite ikibazo cyokurangizaa vuba ambwirako byagenzeneza cyane yakoresheje ziriya techenique 2 bigedaneza murakozecyane


emnem 1 October 2018

urakoze wantore we uko niko kuri.


nem 30 September 2018

iki kibazo kirahangayikishije basaza