Print

Jeanette Kagame yeseje undi muhigo muri Afurika ahabwa igihembo gikomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 September 2018 Yasuwe: 1300

Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2018, mu birori byabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega niwe wakiriye icyo gihembo mu izina rya Madame Jeannette Kagame.


Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo kubera uruhare rukomeye agira mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage.

Ibi bihembo byiswe African Women of Excellence Awards bihabwa abagore b’Abanyafurika, n’abafite inkomoko muri Afurika bagaragaje kuba indashyirwa mu bikorwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bihembo kandi, bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), bafatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), gitanzwe ku nshuro ya kane kikaba cyegukanwe na Madamu Jeannette Kagame.

Amb. Vincent Karega yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kwakira iki gihembo cy’umugore w’icyitegerezo kigenewe Madamu Jeannette Kagame, kubera byinshi yagejeje ku muryango Nyarwanda.

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo hanashimwe uruhare rw’abagore nka Winnie Madikizela Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo, Ruth Sando Perry wabaye umugore wa mbere wayoboye Liberia na Aretha Franklin ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul.