Fuadi umenyerewe mu kiganiro Ten Zone aho aba asesengura amakuru y’imikino by’umwihariko i Burayi, we n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu murenge wa wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y’Imana tariki ya 07 Ukwakira 2018 .
Mu myaka itanu Fuadi na Bilha bamaze baziranye, ibiri yonyine ni yo bamaze bakundana, uyu munyamakuru aherutse gutangaza ko yakundiye Bilha uko ari ko nta mpamvu yihariye yatumye amukunda kuko ngo iramutse ihari ikavaho ntabwo yamukunda.
Benjamin Gicumbi ni inshuti ya Fuadi, barakorana, yari yagiye kumutera ingabo mu bitugu
FOTO:Inyarwanda