Print

Rayon Sports itsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro development Fund[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2018 Yasuwe: 5000

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro Development Fund wabaye kuri iki Cyumweru,wahiriye Rayon Sports yabonye igitego 1-0 ku munota wa nyuma w’umukino gitsinzwe na Mugisha Francois ku mupira yahawe na Michel Sarpong uri mu igeragezwa.

Rugwiro Herve yahawe ikarita itukura ku munota wa 52

Rayon Sports na APR FC zatangiye umukino zicungana ndetse bigora buri imwe kubona igitego byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.

APR FC yahuye n’ibyago bikomeye, ubwo ku munota wa 52 myugariro wayo ukomeye Rugwiro Herve yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa umukinnyi Niyonzima Olivier.

APR FC ikibona umutuku,umutoza Lubomir Petrovic yahise atangira kwinjiza ba myugariro yari afite ku ntebe y’abasimbura aho yagize mu kibuga ba myugariro 6,kugira ngo arebe ko yazibira Rayon Sports ntimutsinde igitego.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports yakomeje gusatira ndetse umutoza Robertinho yinjiza mu kibuga ba rutahizamu benshi byatumye ku munota wa 90,Mugisha Francois uzwi nka Master atsindira Rayon Sports igitego kimwe rukumbi ku mupira yahawe n’umunya Ghana Sarpong.

Rayon Sports yisubije iki gihembo nkuko yabigenje umwaka ushize ndetse umukinnyi wayo Muhire Kevin atorwa nk’umukinnyi w’irushanwa mu gihe ba rutahizamu batatu barimo Ndarusanze wa AS Kigali,Byiringiro Lague wa APR FC na Bimenyimana Bonfils Caleb barangije irushanwa batsinze ibitego 2.

Umwanya wa 3 wegukanwe na AS Kigali yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ndetse na Niyonzima Ally mu gihe igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Muganza Joachim Koliba.