Print

Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwica se

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 586

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye Willowvale saa tanu z’ ijoro ku wa Gatanu.

Polisi yavuze ko uyu mugabo na se bakimbiranye bombi bagakura inkota mu rwubati.

Yagize iti “Bombi bafashe imyuma batangira kujombana ubwo bashyamiranaga. Uyu mubyeyi yakomereketse cyane ahita apfira aho barwaniraga. Polisi ya Willowvale yarahamagawe ihageze ita muri yombi ukekwaho kwica umubyeyi”

TimesLive yavuze ko hataramenyekana icyo uyu mugabo yapfuye na Se gusa biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aribwo agezwa imbere y’ urukiko akisobanura ku cyaha cyo kwica akurikiranyweho.