Print

Ifoto igaragaza Hamisa Mobetto n’umusore wa mbere bakundanye yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Muhire Jason 1 October 2018 Yasuwe: 2556

Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Nzeri 2018 . ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo facebook ndetse na instagram hakwirakwijwe ifoto igaragaza umunyamidelikazi Hamisa Mobetto ari kumwe n’umusore bakundanye bwa mbere.

Ifoto igaragaza Hamisa akiri mu myaka y’ubwangavu bamwe bahamije ko uyu mukobwa yatangiye gukundana n’abasore akiri muto ,abandi bavuze ko uyu mukobwa yitukuje bitewe nuko asa magingo aya , abandi bakomeje bavuga ko uyu mukobwa icyo gihe yarabayeho mu buzima bubi ugereranyije n’ubu.

Kugera magingo aya Hamisa avugwa mu rukundo na Diamond aho banashyirwaga mu majwi ko bashobora kwibanira nyuma yuko Zari Hassan amubenze kubera kumuca inyuma.