Print

Umunyarwandakazi Sonia Rolland yatandukanye n’umugabo we

Yanditwe na: Muhire Jason 1 October 2018 Yasuwe: 1304

Sonia Rolland n’umugabo we bahuriye kuba bose ari abakinnyi ba filime. Uyu munyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa n’umugabo we bafitanye umwana umwe, Kahina Lespert, gusa bose bari barabyaye abandi bana ku ruhande.

Mu mwanya igera ku icyenda bari bamaze babana, kuri ubu biravugwa ko bamaze gutandukana nk’uko ikinyamakurua cyitwa Voici cyabyanditse.

Nta mpamvu nyayo igaragazwa nk’intandaro y’isenyuka ry’uru rugo rw’ibyamamare byo mu Bufaransa.

Mu minsi ishize ubwo Sonia yari mu Rwanda yavuze adateganya kongera kubyara umwana wa gatatu, bitewe n’inshingano nyinshi aba afite ku buryo bitamworohera kubona umwanya wo kwita ku mwana we.