Print

Eden Hazard yasabye ikintu gikomeye Sturidge nyuma yo kubatsinda igitego cy’akataraboneka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2018 Yasuwe: 2686

Hazard wari watsinze igitego mu gice cya mbere mu mukino Chelsea yanganyijemo na Liverpool igitego 1-1,yababajwe bikomeye n’igitego cy’akataraboneka Sturridge yabatsinze byatumye nyuma y’umukino asaba uyu rutahizamu ko yazihangana agatsinda ikindi gitego ku mukino wa Manchester City.

Sturridge yatsinze Chelsea igitego cy’akataraboneka

Ubwo aba bombi bahuriraga mu rwambariro,Hazard yabwiye Sturridge ati “Ni igitego cyiza,gerageza urebe ko mu mukino ukurikira wazongera gutsinda.”

Hazard yabwiye BBC ko uyu rutahizamu wa Liverpool ari umuhanga ndetse mu gihe gito bakinannye muri Chelsea yabonye ari umukinnyi mwiza mu gutsinda ibitego gusa imvune zitamwirihera.