Print

Queen wahoze ari umukunzi wa Davis D yatangaje ko ari mu rukundo n’undi musore

Yanditwe na: Muhire Jason 1 October 2018 Yasuwe: 1385

Mu mwaka wa 2017 ni bwo Davis D n’uwari umukunzi we uzwi nka Queen Lydia bahamirije itangazamakuru ko bari mu rukundo rukomeye. Aba bombi bahamirije umunyamakuru ko bafite intego mu rukundo rwabo. Icyakora bitunguranye Queen Lydia yaje gushyira hanze amafoto y’undi mugabo adatinya no kwita umugabo we.

Urukundo rweruye hagati ya Davis D na Queen Lydia rwatangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu mwaka wa 2017. Bombi muri icyo gihe bari bakunze guhana impano zitandukanye, yewe rimwe bakifata n’amashusho bakayasangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga baterana imitoma cyangwa se amagambo y’urukundo.

Muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 Queen Lydia yatangaje ko urukundo akundana na Davis D ari urukundo rufite intego aho asanga binagenze neza bazakora ubukwe n’ubwo atahamije igihe buzabera.

Yagize ati”Ndamukunda cyane. Ikirenze kuri ibyo ni umunyakuri. Gahunda y’ubukwe nayo irahari ariko ntabwo ari vuba. Urukundo mukunda ntabwo ari urukundo rw’abafana. Ni urukundo ruzaramba.

Davis D we icyo gihe yavuze ko mu bakobwa bose baziranye yahisemo Lydia ashingiye ku kuba ari umukobwa ugira umutima mwiza.

Ati “Namukundiye ko agira umutima mwiza cyane. Gahunda yo kurushinga yo tuzabivugaho mu minsi iri imbere. Mu ndirimbo Hennesy ni we nabwiraga. Icyakora aya magambo aba bombi babwiranaga yaje kuburirwa irengero ntibanatangaza ko batandukanye ahubwo urukundo rwabo rushonga nk’isabune.

Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko uyu mukobwa wamamaye nka Queen Lydia yamaze gutangaza umukunzi we mushya ndetse anamugaragaza nk’umugabo we w’ejo hazaza. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga

Ati”Mugabo wanjye w’ejo hazaza ndagukunda cyane mukunzi.”

Usibye kuba Lydia yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ari umugabo we kuger magingo aya narerura ko akundana byeruye nuyu musore utari wamenyekana gusa bivugwa ko yaba atuye hanze y’u Rwanda .


Comments

Niyonkuru 1 October 2018

Kwishyira abahungu ngo bakurongore,ntukabyite ngo "uri mu rukundo".Kuko iyo baguhaze baraguta.Kuki abakobwa mwigira "sex objects"?Ntabwo muzi ko bizababuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo?