Print

Kamonyi: Umugore yishe umwana yabyaramye n’ umugabo batabana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 October 2018 Yasuwe: 1328

Byabaye mu masaha y’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018, bikaba byabereye mu mudugudu wa Gitwa wo mu kagari ka Sirabonde, mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mugore yabyaranye uyu mwana we n’umugabo utuye mu murenge wa Rukoma uhana imbibi n’uyu wa Ngamba nk’uko byemejwe na NIYOBUHUNGIRO Obed, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngamba.

Mukashyaka yiyemerera icyaha yakoze ariko inzego zibishinzwe zikaba zirimo kubikurikirana ngo hamenyekane impamvu yabimuteye, gusa ngo ni umugambi yari yateguye kuko yagiye kumuzana aho yabanaga na se.

Amakuru Umuryango wamenye ni uko uyu mubyeyi ashobora kuba afite ikibazo cy’ uburwayi bwo mu mutwe nk’ uko abaturage babivuga.

Uyu mugore wamaze gutabwa muri yombi mu gihe imfura ye yishe igiye gushyingurwa, urukiko nirumuhamya icyaha azahabwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abitegenya.

Umurambo wa nyakwigendera wishwe atemaguwe na nyina akoresheje umuhoro wajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma.